Urutonde rwa Hadithi.

Umuntu nakunda mugenzi we ajye abimubwira ko amukunda
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uburenganzira bw'umuyisilamu kuri mugenzi we buri mu byiciro bitanu: Kwikiriza indamutso (A-Salaam, igihe agusuhuje), kumusura yarwaye, kumuherekeza bagiye kumushyingura yapfuye, kwitabira ubutumire bwe igihe yagutumiye, no kumusabira impuhwe za Allah igihe yitsamuye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
“Ese muzi gusebanya icyo ari cyo? Baravuga bati: Imana n’Intumwa yayo ni bo babizi. Iravuga iti: Ni ukuvuga umuvandimwe wawe ibyo atishimira
عربي Icyongereza. Iki Urdu
“Ntibyemewe ku muyislamu kwangana n’umuvandimwe we w’umuyislamu igihe kirenze amajoro atatu, bahura buri wese akirengagiza undi. Umwiza muri bombi ni ubanza gusuhuza undi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itajyaga yanga imibavu iyo yabaga iyihawemo impano
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mu by'ukuri Allah yishimira umugaragu wafata icyo kurya akabishimira Allah, cyangwa se agafata icyo kunywa akabimushimira
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Yewe mwana, jya uvuga ku izina rya Allah, urishe ukuboko kwawe kw'indyo ndetse unarye ibiri imbere yawe
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umwe muri mwe naramuka ariye, ajye arisha ukuboko kwe kw'indyo, nananywa ajye anywesha ukuboko kwe kw'indyo, kubera ko Shitani irisha imoso ikananywesha imoso
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ntimuzambare ihariri, cyangwa se Dibadji (Dibadj nabwo ni ubwoko bw'ihariri), kandi ntimuzanywere mu bikoze muri Zahabu na Feza, nimuzanarire no ku masiniya akoze muri byo, kubera ko ari ibyabo hano ku isi, bikazaba ibyacu ku munsi w'imperuka
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Zireke kuko nazambaye ibirenge byanjye bifite isuku
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umwe muri mwe natawaza, ajye ashoreza amazi mu mazuru ye, hanyuma ayapfune, n'uzisukura ari mu bwiherero adakoresheje amazi akoresheje nk'amabuye ajye akoresha ay'igiharwe
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umwe muri mwe ntazafatishe igitsina cye ikiganza cye cy'iburyo igihe ari kwihagarika, ntanazikize umwanda (Gusitanji) akoresheje ikiganza cye cy'iburyo, kandi ntagahumekere mu cyo ari kunyweramo
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yitsamuraga, yashyiraga ikiganza cyayo cyangwa se umwambaro wayo ku munwa, ndetse ikanitsamura mu ijwi ryoroheje
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umugabo umwe yariye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arisha imoso, nuko Intumwa y'Imana iramubwira iti: "Jya urusha indyo", wa mugabo arayisubiza ati: Sinabishobora! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "Ntukabishobore!
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nyereka igikorwa nakora nkazinjira mu ijuru! Iramusubiza iti: "Jya ugaragira Allah ntumubangikanye n'icyo ari cyo cyose, uhozeho iswalat y'itegeko, utange amaturo y'itegeko, usibe igisibo cyo mu kwezi kwa Ramadhan
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uri ku kigenderwaho ajye asuhuza ugenda n'amaguru, n'ugenda n'amaguru asuhuze uwicaye, n'abacye bajye basuhuza abenshi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ku munsi w'imperuka nta kintu kizaremereza umunzani w'ibikorwa by'umwemeramana nko kugira imico myiza, kandi Allah yanga umuntu urangwa n'imico mibi n'amagambo mabi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaje idusanga maze turayibwira duti: Yewe Ntumwa y'Imana! Twamaze kumenya uko tuzajya tugusuhuza, none ni gute tuzajya tugusabira imigisha
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Ni ubuhe buyisilamu bwiza? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Jya usangira ibyo kurya n'abandi, usuhuze indamutso y'amahoro uwo uzi n'uwo utazi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umugabo ntakarebe ubwambure bwa mugenzi we, n'umugore ntakarebe ubwambure bwa mugenzi we
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umuyisilamu nyawe ni wa wundi abayisilamu batekana kubera ururimi rwe n'ukuboko kwe, n'uwimuka nyawe ni wawundi wimutse ibyo Allah yamuziririje
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Usoma Qur'an mu ijwi riranguruye aba ameze nk'utanga amaturo ku mugaragaro, n'usoma Qur'an mu ibanga aba ameze nk'uhisha amaturo igihe ayatanga
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yabaga yerekeye mu buriri bwayo buri joro yahuzaga ibiganza byayo ikabihuhamo igasoma (QUL HUWALLAHU AHAD) na (QUL AUDHU BIRABIL FALAQ), ndetse na (QUL AUDHU BIRABI NASI)
عربي Icyongereza. Iki Urdu