+ -

عَنْ عَبْدِ الرَّحْمَنِ بْنِ أَبِي لَيْلَى قَالَ: لَقِيَنِي كَعْبُ بْنُ عُجْرَةَ، فَقَالَ: أَلاَ أُهْدِي لَكَ هَدِيَّةً؟
إِنَّ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ خَرَجَ عَلَيْنَا، فَقُلْنَا: يَا رَسُولَ اللَّهِ، قَدْ عَلِمْنَا كَيْفَ نُسَلِّمُ عَلَيْكَ، فَكَيْفَ نُصَلِّي عَلَيْكَ؟ قَالَ: «فَقُولُوا: اللَّهُمَّ صَلِّ عَلَى مُحَمَّدٍ وَعَلَى آلِ مُحَمَّدٍ، كَمَا صَلَّيْتَ عَلَى آلِ إِبْرَاهِيمَ، إِنَّكَ حَمِيدٌ مَجِيدٌ، اللَّهُمَّ بَارِكْ عَلَى مُحَمَّدٍ وَعَلَى آلِ مُحَمَّدٍ، كَمَا بَارَكْتَ عَلَى آلِ إِبْرَاهِيمَ، إِنَّكَ حَمِيدٌ مَجِيدٌ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 6357]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abdu Rahman Ibun Abi Layla yaravuze ati: Ka'ab Ibun Udj'rat twarahuye arambaza ati: Ese nguhe impano?
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaje idusanga maze turayibwira duti: Yewe Ntumwa y'Imana! Twamaze kumenya uko tuzajya tugusuhuza, none ni gute tuzajya tugusabira imigisha? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Mujye muvuga muti: ALLAHUMA SWALI ALA MUHAMADI WA ALA ALI MUHAMADI, KAMA SWALAYTA ALA ALI IBRAHIM, INAKA HAMIDUN MADJID. ALLAHUMA BARIK ALA MUHAMADIN WA ALA ALI MUHAMADIN KAMA BARAKTA ALA ALI IBRAHIM, INAKA HAMIDUN MADJID: Nyagasani Mana ha amahoro Muhamadi n'umuryango we nkuko wayahaye Ibrahim n'umuryango we, mu by'ukuri ni wowe Nyir'ugusingizwa Nyir'icyubahiro. Nyagasani Mana ha imigisha Muhamadi n'umuryango we nkuko wabigenje kuri Ibrahim no ku muryango we, mu by'ukuri ni wowe Nyir'ugusingizwa Nyir'icyubahiro."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 6357]

Ibisobanuro birambuye.

Abasangirangendo babajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku bijyanye n'uburyo bazajya bamusabira amahoro n'imigisha? Nyuma y'uko bari bamaze kumenya uburyo bazajya bamusuhuza indamutso igira iti: "A-SALAM ALAYKA AYUHA A-NABIYU WA RAHMATULLAH WA BARAKATUH: Amahoro n'imigisha bikubeho yewe Ntumwa ndetse n'impuhwe za Allah n'imigisha ye." Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibigisha uko bazajya bayisabira, bisobanuye ngo: "ALLAHUMA SWALI ALA MUHAMADIN, WALA ALI MUHAMADIN: Mana Nyagasani vuga ibigwi Muhamadi, n'umuryango wa Muhamadi." Bisobanuye ngo muvuge byiza unamuvuge ibigwi mu mbaga y'abamalayika mu ijuru, n'abamukurikiye mu kwemera, ndetse n'abamwemeye mu bo mu muryango we. "KAMA SWALAYTA ALA ALI IBRAHIM: Nk'uko wabigenje ku bantu bo mu muryango wa Ibrahim" Nk'uko wahundagaje ibyiza byawe ku bantu ba Ibrahim (Allah amuhe amahoro), aribo Ibrahim, Ismail, Is'haq n'urubyaro rwabo, n'abayoboke babo b'abemerana, bityo n'Intumwa yawe Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) muhundagazeho ibyiza. "INAKA HAMIDUN MADJID: Mu by'ukuri ni wowe Nyir'ikuzo Nyir'ibisingizo." Bisobanuye ngo ni wowe wo gusingizwa byaba wowe ubwawe, ibisingizo byawe, ndetse n'ibikorwa byawe, ni nawe wagutse mu buhambare bwawe, n'ubutware bwawe, ndetse no mu kugaba kwawe. "ALLAHUMA BARIK ALA MUHAMADIN WA ALA ALI MUHAMADIN KAMA BARAK'TA ALA ALI IBRAHIM: Mana Nyagasani ha imigisha yawe Muhamadi n'umuryango we nk'uko wayihundagaje kuri Ibrahim n'umuryango we." Bisobanuye ngo muhe ibyiza n'icyubahiro byiza kurusha, kandi unabyongere ndetse ubihozeho.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Iki oromo Igikanada. الولوف Ikinya Ukereni الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Abatubanjirije mu kwemera no gukora ibikorwa byiza, bajyaga bahana impano z'ibibazo by'ubumenyi.
  2. Ni itegeko gusabira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu buhamya bwa nyuma bwo mu iswalat.
  3. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yigishije abasangirangendo bayo uburyo bazajya bayisabira amahoro n'imigisha.
  4. Ubu buryo bwo gusabira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nibwo buryo bwuzuye.