Urutonde rwa Hadith.

Ubuyisilamu bwubakiye ku nkingi eshanu
عربي الإنجليزية الأوردية
Ese urabibona ute ngiye nsenga amasengesho y’itegeko, nkasiba ukwezi kwa Ramadhan, nkakora ibiziruye, nkanirinda ibiziririjwe
عربي الإنجليزية الأوردية
Isuku ni igice cy'ukwemera, no kuvuga ijambo AL HAMDULILLAH (Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah), byuzuza umunzani, no kuvuga amagambo SUBHANALLAH WAL HAMDULILLAH (Ubutagatifu n'ishimwe ni ibya Allah) byuzuza umwanya uri hagati y'ikirere n'isi
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzakora umutambagiro (Hadj), akirinda imvugo mbi n'ibindi bikorwa bibi, agaruka mu be ameze nk'umunsi Nyina yamubyayeho (nta cyaha afite)
عربي الإنجليزية الأوردية
Nta swalat ibyo kurya byamaze gutegurwa, cyangwa se umuntu yakubwe (yifuza kujya mu bwiherero
عربي الإنجليزية الأوردية
Nubwira mugenzi wawe uti: Ceceka, ku munsi wa Idjuma Imam ari gutanga inyigisho, uzaba ukinnye (mu iswala)
عربي الإنجليزية الأوردية
Imigenzo itanu iri muri kamere ari yo: Gusimurwa, kogosha imisatsi yo mu myanya y'ibanga, kogosha ubwanwa bwo hejuru, guca inzara, no gupfura ubucakwaha
عربي الإنجليزية الأوردية
Mujye mugabanya ubwanwa bwo hejuru, mutereke ubwo hasi
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzatawaza atya, yarangiza agasali raka ebyiri, nta kindi ahugiyeho, Allah azamubabarira ibyaha bye yakoze mbere
عربي الإنجليزية الأوردية
Mana Nyagasani imva yanjye ntuzayigire ahakorerwa ibangikanyamana
عربي الإنجليزية الأوردية
Mu by'ukuri iswalat iremerera indyarya ni iswalat ya nijoro (Al Isha-i) n'iya mu gitondo (Al Fadj'ri)! N'iyo baza kumenya ibyiza byazo bari kujya baza kuzisenga kabone n'iyo baba bakambakamba
عربي الإنجليزية الأوردية
Allah ntiyakira iswalat y'umwe muri mwe igihe adafite isuku (Udhu), cyeretse abanje kuyishaka (agatawaza)
عربي الإنجليزية الأوردية
Koza mu kanwa birahasuhura, ndetse bishimisha Allah Umuremyi
عربي الإنجليزية الأوردية
Iswala eshanu kuri eshanu, n'idjuma kugera ku idjuma ndetse na Ramadhan kugera kuri Ramadhan, bihanagura ibyaha wakora hagati aho igihe cyose wirinze ibyaha bikuru
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzasiba ukwezi kwa Ramadwan afite ukwemera no kwiringira ibihembo kwa Allah, azababarirwa ibyaha yakoze mbere yaho
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzasali iswala y'igihagararo mu ijoro ry'igeno (Laylatul Qadri) abitewe n'ukwemera afite ndetse no kwiringira ibihembo kwa Allah, azababarirwa ibyaha yakoze mbere
عربي الإنجليزية الأوردية
“Ntimugatuke abapfuye kuko bo bamaze kubona ingororano cyangwa ibihano by'ibyo bakoze.”
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzasali iswalat yo mu rucyerera (A-Swub'hi) azaba ari mu burinzi bwa Allah
عربي الإنجليزية الأوردية
Ntabwo ituro (Sadaqat) rigira icyo rigabanya mu mutungo, kandi Allah ntacyo yongerera umugaragu we urangwa no kubabarira usibye kurushaho kumwubahisha, kandi nta n'umwe uca bugufi kubera Allah, usibye ko amwubahisha
عربي الإنجليزية الأوردية
Allah yaravuze ati: Yewe mwene Adamu, jya utanga mu byo naguhaye, nanjye nzajya nguha ibyo ucyeneye
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ivuga aya magambo nyuma ya buri swalat
عربي الإنجليزية الأوردية
Nta munsi mu minsi wakoramo igikorwa cyiza Allah akakishimira kuruta icyo wakora muri iyi minsi." Igamije kuvuga iminsi icumi
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzareka gusali iswala yo ku gicamunsi (Al Asr) ibikorwa bye bizaba imfabusa!
عربي الإنجليزية الأوردية
Umuntu uzisukura (Udhu), agatunganya isuku ye neza, ibyaha yakoze biva ku mubiri we, kugeza n'ubwo biva mu nzara ze!
عربي الإنجليزية الأوردية
Ntimukicare hejuru y'imva kandi ntimugasari mwerekeye ku mva
عربي الإنجليزية الأوردية
Abo bantu iyo hari umugaragu cyangwa umuntu wakoraga ibyiza muri bo upfuye, bubaka hejuru y'imva ye umusigiti
عربي الإنجليزية الأوردية
Nategetswe kubama ku ngingo zirindwi
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) hagati yo kubama kombi (Sadj'datayni) yakundaga kuvuga iti: "ALLAHUMA GH'FIR LII, WAR'HAM'NII, WA AFINII, WAH'DINII, WAR'ZUQNII: Mana Nyagasani mbabarira, ungirire impuhwe, umpe ubuzima, unyobore, unampe amafunguro
عربي الإنجليزية الأوردية
ALLAHUMA ANTA A-SALAM, WA MINKA SALAM, TABARAKTA YA DHAL DJALALI WAL IKRAM: Mana Nyagasani niwowe muziranenge, n'amahoro aturuka iwawe, uburagatifu n'ikuzo ni ibyawe, yewe Nyir'icyubahiro Nyir'ikuzo
عربي الإنجليزية الأوردية
Jya usali uhagaze, nutabishobora wicare, nutabishobora usali uryamiye urubavu
عربي الإنجليزية الأوردية
Ese umuhamagaro w'iswalat (Adhana) ukugeraho ukawumva? Arayisubiza ati: Yego! Intumwa y'Imana iramubwira iti: Ujye uwitaba!
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzica Mu'ahad (umuntu ufitanye n'abayisilamu isezerano ryo kumurindira umutekano) ntazigera yumva impumuro y'ijuru, kandi iyo mpumuro yumvirwa mu ntera ingana n'urugendo rw'imyaka mirongo ine
عربي الإنجليزية الأوردية
Ubuyisilamu bwubakiye ku nkingi eshanu
عربي الإنجليزية الأوردية
Urabibona ute ndamutse nsaye iswala nategetswe, nkasiba igisibo cy'ukwezi kwa Ramadhan, nkazirura ibiziruye, nkaziririza ibiziririjwe
عربي الإنجليزية الأوردية
“Kwisukura ni kimwe mu bigize ukwemera. No kuvuga uti: Al Ham’dulilahi-Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah, byuzuza umunzani (w’ibikorwa by’umuntu), naho kuvuga ‘Sub’hanallahi walham’du lilahi-Ubutagatifu n’ishimwe ni ibya Allah, byuzuza ibiri hagati y’ibirere n’isi
عربي الإنجليزية الأوردية
Ibihano bikomeye bizabona abisukura (udhu) ntibabikore neza, mujye mwisukura (Udhu) mu buryo bwuzuye
عربي الإنجليزية الأوردية
Iyo umuhamagazi w'isengesho avuze ati: ALLAHU AKBAR, ALLAHU AKBAR: Allah asumba byose, Allah asumba byose, hanyuma umwe muri mwe akavuga ati: ALLAHU AKBAR, ALLAHU AKBAR: Allah asumba byose, Allah asumba byose
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzibagirwa iswalat, azayisali igihe ayibukiye, nta kindi cyiru cyayo uretse icyo
عربي الإنجليزية الأوردية
Mu by'ukuri hagati y'umuntu n'ibangikanyamana n'ubuhakanyi ni ukuba yareka iswalat
عربي الإنجليزية الأوردية
Isezerano riri hagati yacu nabo ni iswalat, bityo uzarireka azaba ahakanye
عربي الإنجليزية الأوردية
Ko umugore umwe yagaragaye yapfuye muri zimwe mu ntambara Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari yitabiriye, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamagana kwica abagore n'abana
عربي الإنجليزية الأوردية
Urwana aharanira ko ijambo rya Allah ari ryo riganza, uwo aba aharanira inzira ya Allah
عربي الإنجليزية الأوردية
Nimwumva umuhamagaro (Adhana), mujye musubiramo amagambo uhamagara avuze
عربي الإنجليزية الأوردية
Zireke kuko nazambaye ibirenge byanjye bifite isuku
عربي الإنجليزية الأوردية
ayo ni amaraso aba avuye mu mutsi! Ahubwo jya ureka gusali iminsi usanzwe ugira mu mihango, nyuma yayo wiyuhagire usali
عربي الإنجليزية الأوردية
Mujye mugorora imirongo yanyu, kubera ko kuyigorora ari bimwe mu bituma iswalat yuzura
عربي الإنجليزية الأوردية
Umwe muri mwe natawaza, ajye ashoreza amazi mu mazuru ye, hanyuma ayapfune, n'uzisukura ari mu bwiherero adakoresheje amazi akoresheje nk'amabuye ajye akoresha ay'igiharwe
عربي الإنجليزية الأوردية
Nafashe mumutwe Rakat icumi nzikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha)
عربي الإنجليزية الأوردية
Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabyukaga mu ijoro, yabanzaga koza mu kanwa kayo yifashishije umuswaki
عربي الإنجليزية الأوردية
Nimuba mugiye kwituma ntimukerekere aho abayisilamu berekera basali (Qiblat), ndetse ntimukanahatere umugongo, ahubwo mujye mwerekera iburasirazuba n'iburengerazuba
عربي الإنجليزية الأوردية
Umwe muri mwe ntazafatishe igitsina cye ikiganza cye cy'iburyo igihe ari kwihagarika, ntanazikize umwanda (Gusitanji) akoresheje ikiganza cye cy'iburyo, kandi ntagahumekere mu cyo ari kunyweramo
عربي الإنجليزية الأوردية
Ese umwe muri mwe atinya ko cyangwa se umwe muri mwe ntatinya ko yakubura umutwe we atanze umuyoboye mu iswala (Imam) ko Allah umutwe we yawugira nk'uw'indogobe, cyangwa se Allah akagira ishusho ye nk'iy'indogobe?
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga izamura amaboko yayo kugeza ahareshya n'intugu zayo igihe itangiye gusali
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yanyigishije uburyo bw'ubuhamya bwo mu iswala (A-Tashahud) ikiganza cyanjye kiri mu cyayo , nk'uko inyigisha isurat muri Qur'an
عربي الإنجليزية الأوردية
ALLAHUMA INI AUDHU BIKA MIN ADHABIL QAB'RI, WA MIN ADHABI NARI, WA MIN FATINATIL MAH'YA WAL MAMATI, WA MIN FITINATIL MASIHI DADJALI: Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde ibihano byo mu mva, n'ibihano by'umuriro, n'ibigeragezo byo mu buzima no mu gupfa, n'ibigeragezo bya Masihi A-Dadjali
عربي الإنجليزية الأوردية
ALLAHUMA BA'ID BAYNII WA BAYNA KHATWAYAYA KAMA BA'ADTA BAYNAL MASH'RIQ WAL MAGHR'IB
عربي الإنجليزية الأوردية
Imbwa ninywera mu gikoresho cyo kunyweramo cy'umwe muri mwe, azacyoze inshuro zirindwi
عربي الإنجليزية الأوردية
Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga kwinjira mu bwiherero yasabaga ubusabe bugira buti: "ALLAHUMA INI AUDHU BIKA MINAL KHUBUTHI WAL KHABAITHI: Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde amashitani y'amagabo n'amagore
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzasaba Allah gupfa aharanira inzira ya Allah mu kuri, Allah azamugeza mu rwego rw'abapfuye baharanira inzira ya Allah, kabone n'iyo yapfa azize urw'ikirago
عربي الإنجليزية الأوردية
UBURYO KWIYUHAGIRA IJANABA BIKORWA.
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yogaga ijanaba, yakarabaga intoki zayo, igatawaza nk'uko ibigenza igiye gusali, hanyuma ikiyuhagira
عربي الإنجليزية الأوردية
Nari umugabo usohokwamo n'amavangingo kenshi (Madhiyu), ariko nkagira isoni zo kubibaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kubera urwego rw'umukobwa we (Fatwimat) yari ariho, nuko ntegeka uwitwa Al Miqdad Ibun Al As'wad arabiyibaza, nuko Intumwa iramusubiza iti: "Ajye yoza igitsina cye hanyuma atawaze
عربي الإنجليزية الأوردية
Ni ikihe gikorwa Allah akunda kuruta ibindi? Iransubiza iti: "Ni iswalat ikorewe mu gihe cyayo." Ndongera ndayibaza nti: Nyuma yayo hakurikiraho ikindi kihe? Iransubiza iti: "Ni ukubaha ababyeyi bombi." Ndongera ndayibaza nti: Nyuma yayo hakurikiraho ikihe? Iransubiza iti: Ni uguharanira inzira ya Allah (Djihadi)
عربي الإنجليزية الأوردية
Nta munsi n'umwe bucya, usibye ko hazaba abamalayika babiri, umwe akavuga ati: Mana Nyagasani ha uwitanze ingurane, undi akavuga ati: Mana Nyagasani ha uwanze kugira icyo atanga igihombo
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzategura urugamba rwo guharanira inzira ya Allah, nawe azaba arurwanye, n'uzasigariraho uwagiye guharanira inzira ya Allah mu byiza nawe azaba arurwanye
عربي الإنجليزية الأوردية
atawaza imbere yabo nk'uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabigenje
عربي الإنجليزية الأوردية
Byari biguhagirije kubigenza utya ukoresheje ibiganza byawe; nuko ikoza hasi ibiganza byayo inshuro imwe, irangije icy'ibumoso igihanaguza hejuru y'icy'iburyo no mu buranga bwayo
عربي الإنجليزية الأوردية
Nta Ntumwa n'imwe mbere yanjye Allah yohereje ku bantu runaka, usibye ko yabaga ifite abayirengera muri abo bantu yatumweho, ndetse n'abasangirangendo bashikama ku migenzo ye bakanakurikiza amategeko ye
عربي الإنجليزية الأوردية
Nahaye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihango cy'uko mpamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah, ndetse ko na Muhamadi ari Intumwa ya Allah, no guhozaho iswalat, no gutanga amaturo, no kumva no kumvira, ndetse no kugira inama buri muyisilamu
عربي الإنجليزية الأوردية
buri nyuma y'iswalat ntukareke kuvuga aya magambo: "ALLAHUMA A'INIII ALA DHIKRIKA WA SHUKRIKA WA HUSNI IBADATIKA: Mana Nyagasani nshoboza kugusingiza, no kugushimira, no kukugaragira nkuko bikwiye
عربي الإنجليزية الأوردية
Allah yaravuze ati: Buri gikorwa cya mwene Adamu ni icye, usibye igisibo, kubera ko cyo ni icyanjye ni nanjye uzagihembera
عربي الإنجليزية الأوردية
Mana Nyagasani nikinze ku kwishimirwa nawe ngo undinde uburakari bwawe, no kurokora kwawe ngo undinde ibihano byawe, kandi nanakwikinzeho ngo undinde ibibi byambaho biguturutseho, sinarondora ibisingizo ukwiye, ahubwo bingana nk'uko wabyivugiye ubwawe
عربي الإنجليزية الأوردية
Nabajije Aishat nti: Ni ikihe kintu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga iheraho ubwo yabaga yinjiye mu rugo rwayo? Aravuga ati: Yabanzaga ikoza mu kanwa n'umuswaki
عربي الإنجليزية الأوردية
Igihe kimwe imbere y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bavuze umugabo waryamye mu ijoro bumucyeraho iravuga iti: Uwo mugabo Sheytwani yanyaye mu matwi ye, cyangwa se yaravuze iti: Mu gutwi kwe
عربي الإنجليزية الأوردية
Shitani ipfundika amapfundo atatu mu irugu ry'umwe muri mwe igihe aryamye, igakubita kuri buri pfundo ivuga ati: ufite ijoro ryose komeza wiryamire
عربي الإنجليزية الأوردية
Jya uhozaho kubamira Allah kenshi, kubera ko ntabwo uzubamira Allah inshuro imwe usibye ko azakuzamura mu ntera, akanakubabarira ibyaha
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga igira umuhate mu minsi icumi ya nyuma kuruta uwo yagiraga mu yindi minsi
عربي الإنجليزية الأوردية
Nta birenge by'umugaragu byagiyeho ivumbi ari guharanira inzira ya Allah, bizagerwaho n'umuriro
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzasali iswalat ebyiri zo mu bihe by'imbeho, azinjira mu ijuru
عربي الإنجليزية الأوردية
Umukunzi wanjye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yangiriye inama zo gukora ibintu bitatu: Gusiba iminsi itatu muri buri kwezi, raka ebyiri zo ku iswalat y'agasusuruko, no gusali iswalat ya Witiri mbere y'uko ndyama
عربي الإنجليزية الأوردية
Nimukubona mujye mu gusiba, nimunakubona mujye musiburuka, ariko nimukingirizwa n'ibicu mujye mwuzuza iminsi mirongo itatu
عربي الإنجليزية الأوردية
Iswalat y'umugabo mu mbaga irusha iyo asariye mu rugo rwe ndetse n'iyo asariye aho acururiza inzego makumyabiri na zirindwi
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzarya tungurusumu cyangwa se igitunguru, ajye atwitarura cyangwa se yaravuze ati: Ajye yitarura umusigiti wacu, ahame iwe mu rugo
عربي الإنجليزية الأوردية
Mubibona mute, umugezi utemba uramutse unyura imbere y'umuryango w'inzu y'umwe muri mwe, buri munsi akajya awogamo inshuro eshanu, ese hari umwanda wasigara ku mubiri we?
عربي الإنجليزية الأوردية
'Mujye mutoza abana banyu iswalat kuva bafite imyaka irindwi, munabakubite igihe bayiretse bageze ku myaka icumi, kandi mujye mubatandukanya mu buryamo
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaje idusanga maze turayibwira duti: Yewe Ntumwa y'Imana! Twamaze kumenya uko tuzajya tugusuhuza, none ni gute tuzajya tugusabira imigisha
عربي الإنجليزية الأوردية
Nta swalat y'umuntu utasomye Suratul Fatihat ibanziriza izindi surat muri Qur'an
عربي الإنجليزية الأوردية
Uziyuhagira ku munsi wa gatanu (wa Idjuma) nkuko yiyuhagira ijanaba, yarangiza akajya ku musigiti, azaba ameze nk'utanze igitambo cy'ingamiya
عربي الإنجليزية الأوردية
Umuntu uzaba ashaka kujya mu iswalat y'imbaga y'umunsi wa gatanu (Idjuma) ajye yiyuhagira
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzisukura neza (Udhu) ye yarangiza akajya mu iswalat ya Idjuma, agatega amatwi akumviriza, azababarirwa ibyaha bye yakoze hagati y'iyo djuma n'iyayibanjirije ndetse no kongeraho iminsi itatu
عربي الإنجليزية الأوردية
Umuntu uzazindukira ku musigiti cyangwa se bugorobye, Allah yamuteguriye amazimano mu ijuru, buri uko aje azindutse mu rukerera cyangwa se aje bugorobye
عربي الإنجليزية الأوردية
Yemwe bantu! Mujye musuhuzanya indamutso yo kwifurizanya amahoro, mugabure ibyo kurya, mwunge amasano y'imiryango, mukore ibihagararo by'ijoro musari abandi baryamye, muzinjira mu ijuru mu mahoro
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzaba afite ubushobozi bwo kurongora azabikore, bimufasha kurinda indoro ye n'ubwambure bwe, ariko uzaba atabishoboye, ajye asiba kuko bimurinda kugwa muri icyo cyaha
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari umunyabuntu kuruta abantu bose, ariko yarushagaho kubugira mu kwezi kwa Ramadhan aho yahuraga na Malayika Djibril
عربي الإنجليزية الأوردية
Nta n'umwe usali mbere y'uko izuba rirasa cyangwa se rirenga uzigera yinjira mu muriro
عربي الإنجليزية الأوردية
Nta muyisilamu n'umwe igihe cy'iswalat y'itegeko kigera agatawaza neza, akibombarika, akunama mu buryo bwiza, usibye ko biba icyiru cy'ibyaha yakoze mbere yaho igihe cyose atakoze ibyaha bikuru. bikagenda gutyo ibihe byose
عربي الإنجليزية الأوردية
Amagambo ya nyuma y'iswalat, uyavuze cyangwa se uyakoze nyuma y'iswalat y'itegeko atazakorwa n'ikimwaro; kuvuga SUBHANALLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALHAMDULILLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALLAH AKBAR inshuro mirongo itatu n'enye
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzumva umuntu uhamagarira iswalat (Adhana) maze akavuga ati: ASHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAHU WAHDAHU LA SHARIKA LAHU, WA ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU, RADWITU BILLAHI RABAN, WA BIMUHAMADIN RASULAN, WA BIL ISLAMI DINAN: Ndahamya ko ari nta wundi ukwiye kugaragirwa uretse Allah wenyine, udafite uwo abangikanye nawe, ndanahamya kandi ko Muhamadi ari umugaragu we ndetse akaba n'intumwa ye. Nishimiye ko Allah ari we Nyagasani wanjye, na Muhamadi akaba Intumwa yanjye, na Isilamu ikaba idini ryanjye", uzavuga aya magambo azababarirwa ibyaha bye
عربي الإنجليزية الأوردية
Nta muntu n'umwe utunze Zahabu cyangwa se Feza akaba atazitangira ukuri kwazo, usibye ko ku munsi w'imperuka zizahindurwamo ibizabatwikishwa byo mu muriro,
عربي الإنجليزية الأوردية
Nta muntu n'umwe muri mwe uretse ko azavugishwa na Allah, nta musemuzi
عربي الإنجليزية الأوردية
Amazi y'inyanja aba afite isuku, n'ibyipfishije byayo biba biziruye
عربي الإنجليزية الأوردية
Iyo amazi agejeje ku gipimo cya Qulatayni, nta sigarana umwanda
عربي الإنجليزية الأوردية
Umwe muri mwe nakanguka avuye mu bitotsi, ajye yipfuna inshuro eshatu, kubera ko Shitani iba yaraye mu mutonzi we w'izuru
عربي الإنجليزية الأوردية
Umugabo umwe yatawaje ariko ku kirenge cye asigaza ahantu hangana n'urwara hatageze amazi, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubona iramubwira iti: "Subirayo wongere utawaze neza", nuko asubirayo arongera aratawaza hanyuma araza arasali
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yiyuhagira amazi yuzuye Swa'a kugeza ku mashyi abiri inshuro eshanu, yatawaza igakoresha amazi yuzuye amashyi abiri y'ibiganza biringaniye bitari binini bitari na bito
عربي الإنجليزية الأوردية
Nta muyisilamu n'umwe utawaza agatunganya isuku ye neza, hanyuma agahaguruka agasali raka ebyiri, azishyizeho umutima we n'uburanga bwe bureba Qiblat, usibye ko ari itegeko kuri we kuzinjira mu ijuru
عربي الإنجليزية الأوردية
Umwe muri mwe natawaza, akambara amasogisi akoze mu ruhu (Khofu) ze, ajye asali azambaye, azihanagureho, nabishaka ntaziyambure cyeretse igihe afite ijanaba
عربي الإنجليزية الأوردية
Ntitwajyaga twita ku mavangingo yenda kuba umukara n'ayenda kuba umuhondo aza nyuma yo kuva mu mihango
عربي الإنجليزية الأوردية
Tegereza igihe kingana n'igihe wamaraga mu mihango, nurangiza wiyuhagire
عربي الإنجليزية الأوردية
Kwiyuhagira ku munsi wa gatanu (Idjuma) ni itegeko kuri buri wese wirotera, no koza amenyo, ndetse no kwisiga umubavu igihe awufite
عربي الإنجليزية الأوردية
Umugore ntazakore urugendo rw'iminsi ibiri cyeretse ari kumwe n'umugabo we cyangwa se n'undi uziririjwe kumurongora
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzavuga aya magambo nyuma yo kumva umuhamagaro w'iswalat: Mana Nyagasani w'uyu muhamagaro wuzuye, n'iyi swalat igiye gukorwa, ha Muhamadi urwego n'ibyiza, uzanamuzure ari mu rwego rushimishije wamusezeranije", azagerwaho n'ukuvuganirwa nanjye ku munsi w'imperuka
عربي الإنجليزية الأوردية
Umwe muri mwe nta gasali mu mwambaro umwe, nta kintu yiteye ku ntugu
عربي الإنجليزية الأوردية
Nuba wubamye ujye ushyira hasi ibiganza, hanyuma uzamure inkokora zawe
عربي الإنجليزية الأوردية
Naseganye n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), yajyaga ivuga Asalam isoza iswalat ikareba iburyo bwayo ikavuga iti: "ASALAAM ALAYKUM WA RAHMATULLAH WA BARAKATUH: Amahoro n'imigisha bya Allah bibabeho", yarangiza ikareba ibumoso bwayo ikavuga iti: "ASALAAM ALAYKUM WA RAHMATULLAH WA BARAKATUH: Amahoro n'imigisha bya Allah bibabeho
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzasingiza Allah buri nyuma y'iswalat inshuro mirongo itatu n'eshatu, akanamusingiza inshuro mirongo itatu n'eshatu, akanavuga Allah Akbar (Imana isumba byose) inshuro mirongo itatu n'eshatu, zizaba zibaye inshuro mirongo icyenda n'icyenda, hanyuma ku nshuro y'ijana akavuga ati: LA ILAHA ILA LLAHU WAHDAHU LA SHARIKA LAHU, LAHUL MULKU WA LAHUL HAMDU WA HUWA ALA KULI SHAY'IN QADIIR: Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa uretse Allah, niwe ufite ukwiye ubwami no gusingizwa, kandi niwe Nyir'ubushobozi kuri buri kintu, azababarirwa ibyaha bye kabone n'iyo byangana n'ifuro ryo ku nyanja
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzasoma Ayatul Kursiy nyuma ya buri swalat y'itegeko, nta kizamubuza kwinjira mu ijuru usibye urupfu
عربي الإنجليزية الأوردية
Umwe muri mwe nashidikanya mu iswalat ye, ntamenye umubare wa rakaa yasayi niba ari eshatu cyangwa se enye, azirukane uko gushidikanya kwe yubakire ku byo yizeye neza adashidikanyaho, narangiza yubame ibyubamo bibiri mbere y'uko avuga indamutso isoza iswalat
عربي الإنجليزية الأوردية
Yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) buri mbere y'iswalat yo ku mwanywa (A-Dhuh'ri) itajyaga ireka gusali raka enye, ndetse ntinareke gusenga rakaa ebyiri mbere y'iswalat yo mu rukerera (Al Fadj'ri)
عربي الإنجليزية الأوردية
'" Uzitwararika raka enye mbere y'iswalat yo ku manywa n'enye nyuma yayo, Allah yamuziririje kuzinjira mu muriro
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasomye muri raka ebyiri z'iswalat zikorwa mbere y'iswalat yo mu rucyerera {Qul ya ayuhal Kafiruna}, {Qul Huwa llahu Ahadu}
عربي الإنجليزية الأوردية
Umurongo mwiza mu iswalat ku bagabo ni uwubanza, n'umubi ni uw'inyuma; n'umurongo mwiza ku bagore ni uw'inyuma, n'umubi ni uw'imbere
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabonye umugabo umwe ari gusali wenyine inyuma y'umurongo wo mu iswalat imutegeka gusubiramo iswalat
عربي الإنجليزية الأوردية
Izi swalat ziremerera indyarya, n'iyo muza kumenya ibyiza bizirimo mwari kujya muza kabone n'iyo mwaba mukambakamba
عربي الإنجليزية الأوردية
Ikaramu ihagarika kwandika ku bantu batatu: Ku muntu uryamye kugeza abyutse, no ku mwana kugeza agaragaweho n'ibimenyetso by'ubukuru, no ku musazi kugeza agaruye ubwenge
عربي الإنجليزية الأوردية
Muzarwanye ababangikanyamana n'imitungo yanyu, namwe ubwanyu ndetse n'indimi zanyu
عربي الإنجليزية الأوردية
Ibikorwa biba mu byiciro bitandatu; ndetse n'abantu bari mu byiciro bine; Ibyo byiciro bitandatu icya mbere n'icya kabiri ni ibintu by'itegeko ko bigomba kubaho, icya gatatu n'icya kane ni kimwe ku kindi nta kongererwa, icya gatanu n'icyiza kimwe kingana nk'ibyiza icumi
عربي الإنجليزية الأوردية
Iyo Allah ageneye umugaragu we ko apfira ahantu, ashyiraho impamvu ituma ajya aho hantu
عربي الإنجليزية الأوردية
Kandi njye ndi Dwimam Ibun Tha'alabat, umuvandimwe wa bene Saadi Ibun Bak'ri
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yisukura (Udhu) buri uko igiye gusali
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga itawaza inshuro imwe imwe
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatawaje inshuro ebyiri ebyiri
عربي الإنجليزية الأوردية
Umwe muri mwe naba afite ikibazo mu nda, ntamenye niba hari icyamusohotsemo, ntazasohoke mu musigiti cyeretse abanje kumva ijwi cyangwa se akumva umunuko
عربي الإنجليزية الأوردية
Ni ngombwa kuri buri muyisilamu koga inshuro imwe mu minsi irindwi, agakarabamo umutwe n'umubiri we wose
عربي الإنجليزية الأوردية
Nagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nshaka kuba umuyisilamu, integeka ko niyuhagiza amazi ndetse nkanakoresha ikimera gihumura bita Sid'ri
عربي الإنجليزية الأوردية
Nimwumva umuhamagazi w'isengesho mujye musubiramo amagambo avuze, hanyuma munsabire kwa Allah amahoro n'imigisha
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzubaka umusigiti kubera Allah, Allah azamwubakira umeze nkawo mu ijuru
عربي الإنجليزية الأوردية
Iswalat isengewe muri uyu musigiti wanjye ni nziza kuruta iswalat igihumbi zikorewe ahandi usibye izikorewe mu musigiti mutagatifu (w'i Makat)
عربي الإنجليزية الأوردية
Umwe muri mwe niyinjira mu musigiti, ajye asali raka ebyiri mbere y'uko yicara
عربي الإنجليزية الأوردية
Umwe muri mwe niyinjira mu musigiti ajye avuga ati: ALLAHUMA FTAH LII AB'WABA RAHMATIKA: Mana nyugururira amarembo y'impuhwe zawe; nanasohoka ajye avuga ati: ALLAHUMA INI AS'ALUKA MIN FADW'LIKA: Mana ndagusaba ingabire zawe
عربي الإنجليزية الأوردية
Yewe Bilali, tangaza ko iswalat itangiye, tuyiruhukiremo!
عربي الإنجليزية الأوردية
Yemwe bantu! Ibi nabikoze kugira ngo mufate isomo mwige uko iswalat ikorwa
عربي الإنجليزية الأوردية
Nimuba mugiye gusali, mujye muhagarara ku mirongo yanyu, hanyuma umwe muri mwe abayobore, navuga Allah Akbar namwe muvuge muti: Allah Ak'bar
عربي الإنجليزية الأوردية
Ndahiye k'ufite roho yanjye mu kuboko kwe, ko iswalat yanjye yegera gusa n'iy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kubera ko iyi ari yo swalat yakoraga kugeza ubwo yavaga muri ubu buzima bw'iyi si
عربي الإنجليزية الأوردية
Umujura mubi kuruta abandi bantu bose ni uwiba iswalat ye", baramubaza bati: Ni gute yiba iswalat ye? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irasubiza iti: "Ntiyuzuza kunama (Ruku) cyangwa se kubama (Sudjud)
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yajyaga yubura umugongo wayo yunamutse (ivuye Ruku'u) yajyaga ivuga iti: SAMI-ALLAHU LIMAN HAMIDAH: Allah yumva umushimira anamusingiza
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nyuma ya buri swalat y'itegeko
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ivuga hagati y'ibyubamo bibiri iti: “RABI GH’FIR’LI, RABI GH'FIR LII: Mana yanjye mbabarira, Mana yanjye mbabarira
عربي الإنجليزية الأوردية
Iyo ni Shitani yitwa Khin'zabu, nujya uyumva ujye wikinga kuri Allah kugira ngo ayikurinde, maze uvume ibumoso bwawe inshuro eshatu
عربي الإنجليزية الأوردية
Iyo umuntu apfuye ibikorwa bye byose birahagarara usibye bitatu: Ituro yatanze rihoraho, cyangwa se ubumenyi yigishije bufitiye abandi akamaro, cyangwa se umwana mwiza asize uzajya amusabira
عربي الإنجليزية الأوردية
Yewe Ntumwa y'Imana! Nyina wa Sa'ad yarapfuye, none ni irihe turo ryiza namutangira? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Ni amazi! Sa'ad yaravuze ati: Nuko acukura iriba aravuga ati: Iri ni irya Nyina wa Sa'ad
عربي الإنجليزية الأوردية
Ukwezi kwa Ramadhan nikugera, uzakore umutambagiro muto (Umrat), kubera ko kuwukora muri uko kwezi bingana no gukora umutambagiro mukuru (Hidjat)
عربي الإنجليزية الأوردية
Yewe Ntumwa y'Imana! Turabona guharanira inzira y'Imana (Djihad) ari cyo gikorwa cyiza kuruta ibindi; ese natwe tujye tujya guharanira inzira y'Imana? Intumwa y'Imana iramusubiza iti: Oya! Mufite Djihadi iziruta: Gukora umutambagiro ukemerwa
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatanze igitambo cy'intama ebyiri z'isekurume z'umweru zifite amahembe, Izibagira ubwayo n'amaboko yayo, ivuga izina rya Allah ndetse inavuga Allah Akbar (TAKBIR), ishyira ukuguru kwayo ku misaya yazo
عربي الإنجليزية الأوردية
Igihe kimwe nari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ishaka kwihagarika yerekera aho abantu bamenaga imyanda, yihagarika ihagaze
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yavaga mu bwiherero yaravugaga iti: "GHUFRANAKA: Mana Nyagasani ndagusaba imbabazi zawe!
عربي الإنجليزية الأوردية
Hagati ya buri Adhana ebyiri (umuhamagaro w'iswalat) harimo iswalat, hagati ya buri Adhana ebyiri (umuhamagaro w'iswalat) harimo iswalat." Hanyuma ku nshuro ya gatatu iravuga iti: Kuri wa wundi uzabishaka
عربي الإنجليزية الأوردية
Ese Allah ntiyabashyiriyeho ibyo mwatangamo amaturo? Buri uko usingije Allah uvuga uti: SUBHANALLAH (Ubutagatifu ni ubwa Allah) wandikirwa nk'utanze ituro, na buri uko uvuze ALLAH AKBAR (Allah asumba byose) wandikirwa nk'utanze ituro, na buri uko uvuze AL HAMDULILLAH (Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah) wandikirwa nk'utanze ituro, na buri uko uvuze LA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye gusengwa utetse Allah) wandikirwa nk'utanze ituro, no kubwirizanya gukora ibyiza wandikirwa nk'utanze ituro, no kubuzanya ibibi wandikirwa nk'utanze ituro, ndetse no kugirana imibonano hagati y'abashakanye bandikirwa nk'abatanze ituro!
عربي الإنجليزية الأوردية