Urutonde rwa Hadithi.

Uzakora umutambagiro (Hadj), akirinda imvugo mbi n'ibindi bikorwa bibi, agaruka mu be ameze nk'umunsi Nyina yamubyayeho (nta cyaha afite)
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nta swalat ibyo kurya byamaze gutegurwa, cyangwa se umuntu yakubwe (yifuza kujya mu bwiherero
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nubwira mugenzi wawe uti: Ceceka, ku munsi wa Idjuma Imam ari gutanga inyigisho, uzaba ukinnye (mu iswala)
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Imigenzo itanu iri muri kamere ari yo: Gusimurwa, kogosha imisatsi yo mu myanya y'ibanga, kogosha ubwanwa bwo hejuru, guca inzara, no gupfura ubucakwaha
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mujye mugabanya ubwanwa bwo hejuru, mutereke ubwo hasi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzatawaza atya, yarangiza agasali raka ebyiri, nta kindi ahugiyeho, Allah azamubabarira ibyaha bye yakoze mbere
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mana Nyagasani imva yanjye ntuzayigire ahakorerwa ibangikanyamana
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mu by'ukuri iswalat iremerera indyarya ni iswalat ya nijoro (Al Isha-i) n'iya mu gitondo (Al Fadj'ri)! N'iyo baza kumenya ibyiza byazo bari kujya baza kuzisenga kabone n'iyo baba bakambakamba
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Allah ntiyakira iswalat y'umwe muri mwe igihe adafite isuku (Udhu), cyeretse abanje kuyishaka (agatawaza)
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Koza mu kanwa birahasuhura, ndetse bishimisha Allah Umuremyi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Iswala eshanu kuri eshanu, n'idjuma kugera ku idjuma ndetse na Ramadhan kugera kuri Ramadhan, bihanagura ibyaha wakora hagati aho igihe cyose wirinze ibyaha bikuru
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzasiba ukwezi kwa Ramadwan afite ukwemera no kwiringira ibihembo kwa Allah, azababarirwa ibyaha yakoze mbere yaho
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzasali iswala y'igihagararo mu ijoro ry'igeno (Laylatul Qadri) abitewe n'ukwemera afite ndetse no kwiringira ibihembo kwa Allah, azababarirwa ibyaha yakoze mbere
عربي Icyongereza. Iki Urdu
“Ntimugatuke abapfuye kuko bo bamaze kubona ingororano cyangwa ibihano by'ibyo bakoze.”
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzasali iswalat yo mu rucyerera (A-Swub'hi) azaba ari mu burinzi bwa Allah
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ntabwo ituro (Sadaqat) rigira icyo rigabanya mu mutungo, kandi Allah ntacyo yongerera umugaragu we urangwa no kubabarira usibye kurushaho kumwubahisha, kandi nta n'umwe uca bugufi kubera Allah, usibye ko amwubahisha
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Allah yaravuze ati: Yewe mwene Adamu, jya utanga mu byo naguhaye, nanjye nzajya nguha ibyo ucyeneye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ivuga aya magambo nyuma ya buri swalat
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nta munsi mu minsi wakoramo igikorwa cyiza Allah akakishimira kuruta icyo wakora muri iyi minsi." Igamije kuvuga iminsi icumi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzareka gusali iswala yo ku gicamunsi (Al Asr) ibikorwa bye bizaba imfabusa!
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umuntu uzisukura (Udhu), agatunganya isuku ye neza, ibyaha yakoze biva ku mubiri we, kugeza n'ubwo biva mu nzara ze!
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ntimukicare hejuru y'imva kandi ntimugasari mwerekeye ku mva
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Abo bantu iyo hari umugaragu cyangwa umuntu wakoraga ibyiza muri bo upfuye, bubaka hejuru y'imva ye umusigiti
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nategetswe kubama ku ngingo zirindwi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) hagati yo kubama kombi (Sadj'datayni) yakundaga kuvuga iti: "ALLAHUMA GH'FIR LII, WAR'HAM'NII, WA AFINII, WAH'DINII, WAR'ZUQNII: Mana Nyagasani mbabarira, ungirire impuhwe, umpe ubuzima, unyobore, unampe amafunguro
عربي Icyongereza. Iki Urdu
ALLAHUMA ANTA A-SALAM, WA MINKA SALAM, TABARAKTA YA DHAL DJALALI WAL IKRAM: Mana Nyagasani niwowe muziranenge, n'amahoro aturuka iwawe, uburagatifu n'ikuzo ni ibyawe, yewe Nyir'icyubahiro Nyir'ikuzo
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Jya usali uhagaze, nutabishobora wicare, nutabishobora usali uryamiye urubavu
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ese umuhamagaro w'iswalat (Adhana) ukugeraho ukawumva? Arayisubiza ati: Yego! Intumwa y'Imana iramubwira iti: Ujye uwitaba!
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzica Mu'ahad (umuntu ufitanye n'abayisilamu isezerano ryo kumurindira umutekano) ntazigera yumva impumuro y'ijuru, kandi iyo mpumuro yumvirwa mu ntera ingana n'urugendo rw'imyaka mirongo ine
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ubuyisilamu bwubakiye ku nkingi eshanu
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Urabibona ute ndamutse nsaye iswala nategetswe, nkasiba igisibo cy'ukwezi kwa Ramadhan, nkazirura ibiziruye, nkaziririza ibiziririjwe
عربي Icyongereza. Iki Urdu
“Kwisukura ni kimwe mu bigize ukwemera. No kuvuga uti: Al Ham’dulilahi-Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah, byuzuza umunzani (w’ibikorwa by’umuntu), naho kuvuga ‘Sub’hanallahi walham’du lilahi-Ubutagatifu n’ishimwe ni ibya Allah, byuzuza ibiri hagati y’ibirere n’isi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Iyo umuhamagazi w'isengesho avuze ati: ALLAHU AKBAR, ALLAHU AKBAR: Allah asumba byose, Allah asumba byose, hanyuma umwe muri mwe akavuga ati: ALLAHU AKBAR, ALLAHU AKBAR: Allah asumba byose, Allah asumba byose
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzibagirwa iswalat, azayisali igihe ayibukiye, nta kindi cyiru cyayo uretse icyo
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mu by'ukuri hagati y'umuntu n'ibangikanyamana n'ubuhakanyi ni ukuba yareka iswalat
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Isezerano riri hagati yacu nabo ni iswalat, bityo uzarireka azaba ahakanye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nimwumva umuhamagaro (Adhana), mujye musubiramo amagambo uhamagara avuze
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Zireke kuko nazambaye ibirenge byanjye bifite isuku
عربي Icyongereza. Iki Urdu
ayo ni amaraso aba avuye mu mutsi! Ahubwo jya ureka gusali iminsi usanzwe ugira mu mihango, nyuma yayo wiyuhagire usali
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umwe muri mwe natawaza, ajye ashoreza amazi mu mazuru ye, hanyuma ayapfune, n'uzisukura ari mu bwiherero adakoresheje amazi akoresheje nk'amabuye ajye akoresha ay'igiharwe
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nafashe mumutwe Rakat icumi nzikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha)
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ese umwe muri mwe atinya ko cyangwa se umwe muri mwe ntatinya ko yakubura umutwe we atanze umuyoboye mu iswala (Imam) ko Allah umutwe we yawugira nk'uw'indogobe, cyangwa se Allah akagira ishusho ye nk'iy'indogobe?
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yanyigishije uburyo bw'ubuhamya bwo mu iswala (A-Tashahud) ikiganza cyanjye kiri mu cyayo , nk'uko inyigisha isurat muri Qur'an
عربي Icyongereza. Iki Urdu
ALLAHUMA INI AUDHU BIKA MIN ADHABIL QAB'RI, WA MIN ADHABI NARI, WA MIN FATINATIL MAH'YA WAL MAMATI, WA MIN FITINATIL MASIHI DADJALI: Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde ibihano byo mu mva, n'ibihano by'umuriro, n'ibigeragezo byo mu buzima no mu gupfa, n'ibigeragezo bya Masihi A-Dadjali
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga kwinjira mu bwiherero yasabaga ubusabe bugira buti: "ALLAHUMA INI AUDHU BIKA MINAL KHUBUTHI WAL KHABAITHI: Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde amashitani y'amagabo n'amagore
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yogaga ijanaba, yakarabaga intoki zayo, igatawaza nk'uko ibigenza igiye gusali, hanyuma ikiyuhagira
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nari umugabo usohokwamo n'amavangingo kenshi (Madhiyu), ariko nkagira isoni zo kubibaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kubera urwego rw'umukobwa we (Fatwimat) yari ariho, nuko ntegeka uwitwa Al Miqdad Ibun Al As'wad arabiyibaza, nuko Intumwa iramusubiza iti: "Ajye yoza igitsina cye hanyuma atawaze
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ni ikihe gikorwa Allah akunda kuruta ibindi? Iransubiza iti: "Ni iswalat ikorewe mu gihe cyayo." Ndongera ndayibaza nti: Nyuma yayo hakurikiraho ikindi kihe? Iransubiza iti: "Ni ukubaha ababyeyi bombi." Ndongera ndayibaza nti: Nyuma yayo hakurikiraho ikihe? Iransubiza iti: Ni uguharanira inzira ya Allah (Djihadi)
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ibikorwa biba mu byiciro bitandatu; ndetse n'abantu bari mu byiciro bine; Ibyo byiciro bitandatu icya mbere n'icya kabiri ni ibintu by'itegeko ko bigomba kubaho, icya gatatu n'icya kane ni kimwe ku kindi nta kongererwa, icya gatanu n'icyiza kimwe kingana nk'ibyiza icumi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Iyo Allah ageneye umugaragu we ko apfira ahantu, ashyiraho impamvu ituma ajya aho hantu
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Kandi njye ndi Dwimam Ibun Tha'alabat, umuvandimwe wa bene Saadi Ibun Bak'ri
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yisukura (Udhu) buri uko igiye gusali
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga itawaza inshuro imwe imwe
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatawaje inshuro ebyiri ebyiri
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umwe muri mwe naba afite ikibazo mu nda, ntamenye niba hari icyamusohotsemo, ntazasohoke mu musigiti cyeretse abanje kumva ijwi cyangwa se akumva umunuko
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ni ngombwa kuri buri muyisilamu koga inshuro imwe mu minsi irindwi, agakarabamo umutwe n'umubiri we wose
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nshaka kuba umuyisilamu, integeka ko niyuhagiza amazi ndetse nkanakoresha ikimera gihumura bita Sid'ri
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nimwumva umuhamagazi w'isengesho mujye musubiramo amagambo avuze, hanyuma munsabire kwa Allah amahoro n'imigisha
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzubaka umusigiti kubera Allah, Allah azamwubakira umeze nkawo mu ijuru
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Iswalat isengewe muri uyu musigiti wanjye ni nziza kuruta iswalat igihumbi zikorewe ahandi usibye izikorewe mu musigiti mutagatifu (w'i Makat)
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umwe muri mwe niyinjira mu musigiti, ajye asali raka ebyiri mbere y'uko yicara
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umwe muri mwe niyinjira mu musigiti ajye avuga ati: ALLAHUMA FTAH LII AB'WABA RAHMATIKA: Mana nyugururira amarembo y'impuhwe zawe; nanasohoka ajye avuga ati: ALLAHUMA INI AS'ALUKA MIN FADW'LIKA: Mana ndagusaba ingabire zawe
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Yewe Bilali, tangaza ko iswalat itangiye, tuyiruhukiremo!
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Yemwe bantu! Ibi nabikoze kugira ngo mufate isomo mwige uko iswalat ikorwa
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nimuba mugiye gusali, mujye muhagarara ku mirongo yanyu, hanyuma umwe muri mwe abayobore, navuga Allah Akbar namwe muvuge muti: Allah Ak'bar
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ndahiye k'ufite roho yanjye mu kuboko kwe, ko iswalat yanjye yegera gusa n'iy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kubera ko iyi ari yo swalat yakoraga kugeza ubwo yavaga muri ubu buzima bw'iyi si
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umujura mubi kuruta abandi bantu bose ni uwiba iswalat ye", baramubaza bati: Ni gute yiba iswalat ye? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irasubiza iti: "Ntiyuzuza kunama (Ruku) cyangwa se kubama (Sudjud)
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yajyaga yubura umugongo wayo yunamutse (ivuye Ruku'u) yajyaga ivuga iti: SAMI-ALLAHU LIMAN HAMIDAH: Allah yumva umushimira anamusingiza
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nyuma ya buri swalat y'itegeko
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ivuga hagati y'ibyubamo bibiri iti: “RABI GH’FIR’LI, RABI GH'FIR LII: Mana yanjye mbabarira, Mana yanjye mbabarira
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Iyo ni Shitani yitwa Khin'zabu, nujya uyumva ujye wikinga kuri Allah kugira ngo ayikurinde, maze uvume ibumoso bwawe inshuro eshatu
عربي Icyongereza. Iki Urdu