+ -

عَنْ ‌أَبِي حُمَيْدٍ أَوْ عَنْ ‌أَبِي أُسَيْدٍ قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«إِذَا دَخَلَ أَحَدُكُمُ الْمَسْجِدَ فَلْيَقُلِ: اللَّهُمَّ افْتَحْ لِي أَبْوَابَ رَحْمَتِكَ، وَإِذَا خَرَجَ فَلْيَقُلِ: اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ مِنْ فَضْلِكَ».

[صحيح] - [رواه مسلم]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Humaydi cyangwa se Abi Usaydi yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Umwe muri mwe niyinjira mu musigiti ajye avuga ati: ALLAHUMA FTAH LII AB'WABA RAHMATIKA: Mana nyugururira amarembo y'impuhwe zawe; nanasohoka ajye avuga ati: ALLAHUMA INI AS'ALUKA MIN FADW'LIKA: Mana ndagusaba ingabire zawe."

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Muslim.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irigisha abayoboke bayo ubusabe bakwiye kuvuga igihe binjiye mu musigiti:(ALLAHUMA FTAH LII AB'WABA RAHMATIKA: Mana nyungururira amarembo y'impuhwe zawe), aba akwiye gusaba Allah kumworohereza impamvu zatuma agera ku mpuhwe ze. N'iyo asohotse ajye avuga ati: ALLAHUMA INI AS'ALUKA MIN FADW'LIKA: Mana ndagusaba ingabire zawe."

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igihawusa. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ibyiza by'ubu busabe bwo kwinjira mu musigiti ndetse no kuwusohokamo.
  2. Kuvuga impuhwe igihe cyo kwinjira mu buryo bw'umwihariko, n'ingabire igihe cyo gusohoka, nuko uwinjiye aba ahugiye mu gukora ibikorwa bimwegereza Allah, binamwinjiza mu ijuru rye, aha hakaba ari ho havugwa impuhwe. Hanyuma yasohoka aba agiye gushakisha ingabire za Allah nk'amafunguro n'ibindi, aha hakaba ari ho hakwiye kuvugwa ingabire.
  3. Aya magambo yo gusingiza Allah avugwa igihe umuntu ashatse kwinjira mu musigiti, n'igihe ashatse kuwusohokamo.