Urutonde rwa Hadithi.

Gusingiza Allah kwiza kuruta ibindi ni ukuvuga iri jambo: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah; n'ubusabe bwiza ni ukuvuga ijambo: AL HAMDULILLAH: Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ahantu umugaragu aba ari bugufi ya Nyagasani we ni igihe aba yubamye, bityo mujye mwongera ubusabe
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Amagambo Allah akunda akanishimira kurusha andi ni ane: SUB'HANALLAH (Ubutagatifu ni ubwa Allah), WAL HAMDULILLAH (Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah), WALA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah), WALLAHU AKBAR (Imana niyo nkuru), ntacyo byaba bitwaye iryo waheraho ryose muri yo
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Amagambo abiri yoroshye kuyavuga ku rurimi ariko akaba aremereye cyane ku minzani yo ku munsi w'imperuka, akaba akunzwe cyane na Allah
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzagera ahantu yarangiza akavuga ati: AUDHU BIKALIMATILLAH A-TAMATI MIN SHARI MA KHALAQA: Nikinze ku magambo ya Allah yuzuye ngo andinde inabi y'ibyo yaremye, nta kibi kizamubaho kugeza avuye aho
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Kuba navuga nti: SUB'HANALLAH, WAL HAMDULILLAH, WALA ILAHA ILA LLAH, WALLAHU AKBAR: Ubutagatifu ni ubwa Allah, n'ishimwe ryuzuye niwe urikwiye, nta yindi mana ibaho ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah wenyine, Imana niyo nkuru, bindutira isi n'ibiyrimo byose
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzasoma imirongo ibiri isoza Suratul Baqarat mu ijoro, izaba imuhagirije
عربي Icyongereza. Iki Urdu
“Kwisukura ni kimwe mu bigize ukwemera. No kuvuga uti: Al Ham’dulilahi-Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah, byuzuza umunzani (w’ibikorwa by’umuntu), naho kuvuga ‘Sub’hanallahi walham’du lilahi-Ubutagatifu n’ishimwe ni ibya Allah, byuzuza ibiri hagati y’ibirere n’isi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Iyo umuntu yinjiye mu rugo rwe, agasingiza Allah igihe yinjiye, n'igihe agiye kurya, Shitani (Shaytwani) ibwira abambari bayo iti: Uyu munsi nta buryamo muhafite, ndetse nta n'ifunguro rya nijoro
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Shaytwani izira umwe muri mwe ikamubaza iti: Ni nde waremye iki? Ni nde waremye iki? Kugeza ubwo imubajije iti: Ninde waremye Nyagasani wawe?? Uwo bizashyikira ajye yiragiza Allah ngo amurinde Shaytwani wavumwe, kandi arecyere aho ntakomeze kubitekerezaho!
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umwe muri mwe niyinjira mu musigiti ajye avuga ati: ALLAHUMA FTAH LII AB'WABA RAHMATIKA: Mana nyugururira amarembo y'impuhwe zawe; nanasohoka ajye avuga ati: ALLAHUMA INI AS'ALUKA MIN FADW'LIKA: Mana ndagusaba ingabire zawe
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Iyo ni Shitani yitwa Khin'zabu, nujya uyumva ujye wikinga kuri Allah kugira ngo ayikurinde, maze uvume ibumoso bwawe inshuro eshatu
عربي Icyongereza. Iki Urdu