+ -

عَنْ أَنَسٍ رضي الله عنه قَالَ:
كَانَ أَكْثَرُ دُعَاءِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «اللَّهُمَّ رَبَّنَا آتِنَا فِي الدُّنْيَا حَسَنَةً، وَفِي الآخِرَةِ حَسَنَةً، وَقِنَا عَذَابَ النَّارِ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 6389]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Ubusabe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isaba kenshi bwari: "ALLAHUMA RABANA ATINA FI DUN'YA HASANATAN, WAFIL AKHIRATI HASANATAN, WA QINA ADHABA NARI: Mana Nyagasani duhe ibyiza muri iyi si, uzanaduhe ibyiza ku munsi w'imperuka, kandi uzaturinde ibihano by'umuriro."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 6389]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'immigisha), kenshi yajyaga isaba ubusabe bufite ibisobanuro byagutse; no muri bwo ni ubu bukurikira: "Mana Nyagasani duhe ibyiza muri iyi si, uzanaduhe ibyiza ku munsi w'imperuka, kandi uzaturinde ibihano by'umuriro." Ubu busabe bukusanyirije hamwe ibyiza byo muri iyi si nk'amafunguro meza, aziruye, n'umugore mwiza, n'abana ugiriraho ituze, n'umutekano, ndetse n'ubumenyi bufite akamaro, n'ibikorwa byiza ndetse n'ibindi umuntu acyeneye byemewe. Naho ibyiza byo ku munsi w'imperuka ni ukurindwa ibihano byo mu mva, no ku rubuga rw'ibaruro, umuriro, no kwishimirwa na Allah, ndetse n'intsinzi y'ijuru ihoraho, no kuzaba bugufi ya Allah Nyir'impuhwe.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. Ikimalagashi Iki oromo Igikanada. الولوف Ikinya Ukereni الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ni byiza gusaba ubusabe bukusanyirije hamwe ibintu byinshi, mu rwego rwo gukurikira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
  2. Mu buryo butunganye nuko mu busabe umuntu yasaba ibyiza byo muri iyi si n'ibyo ku munsi w'imperuka.