عن خَولة الأنصاريةِ رضي الله عنها قالت: سمعت النبي صلى الله عليه وسلم يقول:
«إِنَّ رِجَالًا يَتَخَوَّضُونَ فِي مَالِ اللهِ بِغَيْرِ حَقٍّ، فَلَهُمُ النَّارُ يَوْمَ الْقِيَامَةِ».
[صحيح] - [رواه البخاري] - [صحيح البخاري: 3118]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Khawlat Al Answariyat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Abantu bakoresha umutungo wa Allah uko bishakiye bitari mu kuri, ku munsi w'imperuka icyicaro cyabo ni mu muriro."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Bukhari] - [Swahih Bukhari - 3118]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira abantu bakoresha imitungo y'abayisilamu mu buryo butari bwo, bakayifata batayemerewe. Iki kikaba ari cyo gisobanuro rusange cy'umutungo ku bijyanye no kuwukusanyiriza no kuwugeraho mu buryo butemewe, ndetse no kuwutanga aho bitemewe kuwutanga. Aha hinjiramo no kurya imitungo y'imfubyi, cyangwa se imitungo ya Waqf, no kwirengagiza indagizo, no gufata imitungo rusange ku batayikwiye.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ivuga ko ku munsi w'imperuka ibihembo byabo ari umuriro.