+ -

عن عائشة رضي الله عنها قالت: سمعتُ من رسول الله صلى الله عليه وسلم يقول في بيتي هذا:
«اللَّهُمَّ مَنْ وَلِيَ مِنْ أَمْرِ أُمَّتِي شَيْئًا فَشَقَّ عَلَيْهِمْ فَاشْقُقْ عَلَيْهِ، وَمَنْ وَلِيَ مِنْ أَمْرِ أُمَّتِي شَيْئًا فَرَفَقَ بِهِمْ فَارْفُقْ بِهِ».

[صحيح] - [رواه مسلم]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivugira muri iyi nzu yanjye igira iti:
"Mana Nyagasani uzahabwa inshingano z'ubuyobozi mu bayoboke banjye akabagora nawe uzamuteze ingorane, n'uzazihabwa akaboroherera nawe uzamworohere."

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Muslim.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irasabira buri wese uzahabwa inshingano z'ubuyobozi mu bayisilamu yaba mukuru cyangwa se muto, n'izo nshingano zaba iz'ubuyobozi rusange cyangwa se ubwihariye, akagora abo ayoboye ntaborohere ko Allah yazabahemba ibijyanye n'ibyo nabo bakoze nawe ntaborohere;
Kandi ko uzorohera abo ashinzwe kuyobora ko nawe Allah yazamworohera ndetse akamworohereza muri gahunda ze zose.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ni itegeko ko uzaba afite inshingano zo kuyobora abayisilamu agomba kuborohera uko abishoboye.
  2. Ineza yiturwa indi, kandi ibyo ukoreye abandi nawe urabikorerwa.
  3. Igipimo cyo gupimiraho korohera abantu no kutaborohera ni igihe cyose bitanyuranye na Qur'an ndetse n'imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).