عن مَعقِلِ بن يَسار المُزَنِيّ رضي الله عنه قال: إني سمعت رسول الله صلى الله عليه وسلم يقول:
«مَا مِنْ عَبْدٍ يَسْتَرْعِيهِ اللهُ رَعِيَّةً، يَمُوتُ يَوْمَ يَمُوتُ وَهُوَ غَاشٌّ لِرَعِيَّتِهِ، إِلَّا حَرَّمَ اللهُ عَلَيْهِ الْجَنَّةَ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح مسلم: 142]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Ma'aqil Ibun Yasar Al Muzaniyu (Imana imwishimire) yaravuze ati: Njye numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
" Nta muntu n’umwe Allah azashinga kuyobora abantu hanyuma umunsi azapfiraho agapfa yarabibye, usibye ko Allah azamuziririza kuzinjira mu Ijuru.”
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Muslim - 142]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko uwo ari we wese Allah yahaye inshingano zo kuyobora abantu no kubahagararira, bwaba ari ubuyobozi bwa rusange, bwaba ari n'ubuyobozi bwihariye nk'umugabo ku bantu bo mu rugo rwe n'umugore mu rugo rwe, hanyuma ntiyubahirize izo nshingano, akabiba, nta nabagire inama, uburenganzira bwabo abagomba bwaba ubw'idini cyangwa se ubw'imibereho, usibye ko ku munsi w'imperuka azaba akwiye ibihano bihambaye.