+ -

عن جابر بن عبد الله رضي الله عنهما عن النبي صلى الله عليه وسلم قال:
«كُلُّ مَعْرُوفٍ صَدَقَةٌ».

[صحيح] - [رواه البخاري من حديث جابر، ورواه مسلم من حديث حذيفة]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Djabir Ibun Abdillah (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"c2">“Buri gikorwa cyose cyiza ni ituro”

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Bukhari.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko buri cyiza icyo ari cyo cyose, n'ikigirira abandi umumaro cyaba mu mvugo n'ibikorwa kiba ari ituro, kandi gifite ibihembo n'ingororano.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Mu by'ukuri ituro ntirigarukira mu byo umuntu atanga mu mutungo we, ahubwo rigera no kuri buri gikorwa cyose cyiza umuntu akoze cyangwa se avuze kiri bugere ku bandi.
  2. Muri iyi Hadithi harimo gushishikariza gukora ibyiza no gukora buri icyo ari cyo cyose gifitiye abandi umumaro .
  3. Kudasuzugura icyiza icyo ari cyo cyose kabone n'iyo cyaba ari gito.