+ -

عن أنس بن مالك رضي الله عنه أن رسول الله صلى الله عليه وسلم قال:
«مَنْ أَحَبَّ أَنْ يُبْسَطَ لَهُ فِي رِزْقِهِ، وَيُنْسَأَ لَهُ فِي أَثَرِهِ، فَلْيَصِلْ رَحِمَهُ».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Ushaka ko Allah amwagurira amafunguro ye, cyangwa se akazabaho igihe kirekire, ajye yunga ubuvandimwe n’abo bafitanye isano mu muryango we."

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iradushishikariza kunga amasano n'abacu ba bugufi tubasura tunabagirira neza mu mitungo no ku mibiri ndetse n'ibindi, kuko biri mu byongera amafunguro y'umuntu kandi akabaho igihe kirekire.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Abanyamuryango umuntu yunga amasano nabo ni abo mu ruhande rwa se n'urwa nyina, na buri uko baba aba bugufi niko kunga nabo isano biba ari ngombwa kuruta abandi.
  2. Ineza yiturwa indi, uwunze isano n'umuryango we abagirira neza, Allah nawe yongera igihe cye cyo kubaho ndetse n'amafunguro ye.
  3. Kunga isano ry'imiryango ni imwe mu mpamvu zo kwagurirwa amafunguro no kwiyongera, ni n'imwe mu mpamvu zo kwongererwa igihe cyo kubaho. Nubwo bwose igihe cyo kubaho n'amafunguro byagenwe, ariko Allah abishyiramo imigisha; ukaba wakora mu gihe ukiriho ibirenze kandi bifite umumaro kuruta ibyo undi yakora. Binavugwa ko kongererwa amafunguro n'igihe cyo kubaho ari ibya nyabyo, ariko Allah niwe Mumenyi uhebuje.