عن أنس بن مالك رضي الله عنه أن رسول الله صلى الله عليه وسلم قال:
«مَنْ أَحَبَّ أَنْ يُبْسَطَ لَهُ فِي رِزْقِهِ، وَيُنْسَأَ لَهُ فِي أَثَرِهِ، فَلْيَصِلْ رَحِمَهُ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 5986]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Ushaka ko Allah amwagurira amafunguro ye, cyangwa se akazabaho igihe kirekire, ajye yunga ubuvandimwe n’abo bafitanye isano mu muryango we."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 5986]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iradushishikariza kunga amasano n'abacu ba bugufi tubasura tunabagirira neza mu mitungo no ku mibiri ndetse n'ibindi, kuko biri mu byongera amafunguro y'umuntu kandi akabaho igihe kirekire.