Gushyira mu byiciro: Indangagaciro n'imyifatire. .

عن جُبَير بن مُطْعِم رضي الله عنه أنه سمع النبي صلى الله عليه وسلم يقول:
«لَا يَدْخُلُ الْجَنَّةَ قَاطِعُ رَحِمٍ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح مسلم: 2556]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Djubayr Ibun Mutw'im (Imana imwishimire) yavuze ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
“Uwaciye amasano n’ubuvandimwe ntazinjira mu ijuru”

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Muslim - 2556]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko uciye isano n'abanyamuryango be abima ibyo abagomba, cyangwa se akababuza amahoro, uwo akwiye kutazinjira mu ijuru.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Guca amasano n'ubuvandimwe ni kimwe mu byaha bikuru.
  2. Kunga amasano n'ubuvandimwe bikorwa mu buryo busanzwe buzwi, niyo mpamvu butandukana bitewe n'ahantu n'ibihe ndetse n'abantu.
  3. Kunga isano n'ubuvandimwe bikorwa umuntu abasura, abaha amaturo, abagirira neza, asura abarwayi muri bo, ababwiriza gukora ibyiza, anababuza gukora ibibi, n'ibindi nk'ibyo.
  4. Buri uko uciye isano n'uwa bugufi niko icyaha kirushaho gukomera.
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.
Ururimi: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ibirenzeho. (66)