Gushyira mu byiciro: Indangagaciro n'imyifatire. .
+ -

عن عائشة رضي الله عنها عن النبي صلى الله عليه وسلم قال:
«إِنَّ أَبْغَضَ الرِّجَالِ إِلَى اللهِ الْأَلَدُّ الْخَصِمُ».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Mu by'ukuri umuntu Allah yanga kuruta abandi ni umunyamwaga w'umunyempaka nyinshi."

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) aratubwira ko Allah Nyir'ubutagatifu yanga umuntu w'umunyamwaga ujya impaka cyane, utemera kwicisha bugufi imbere y'ukuri, akanga kukwumva kubera kujya impaka kwe, cyangwa se akajya impaka ariko akarengera akarenza urugero, ndetse akajya impaka mu byo adafitiye ubumenyi.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kujya impaka zitemewe ntihinjiramo umuntu wahugujwe akurikirana ibye yambuwe, kabone n'ubwo yajya mu manza.
  2. Kujya impaka n'intonganya ni zimwe mu ndwara z'ururimi zitera amacakubiri no kugambanirana hagati y'abayisilamu.
  3. Impaka zemewe ni zazindi zikozwe mu buryo bwiza no mu nzira nziza, izitemewe ni za zindi zanga kumva ukuri no gushimangira ikinyoma, cyangwa se izidafite gihamya zishingiyeho.