+ -

عن سَمُرَة بن جندبٍ رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«أَحَبُّ الْكَلَامِ إِلَى اللهِ أَرْبَعٌ: سُبْحَانَ اللهِ، وَالْحَمْدُ لِلهِ، وَلَا إِلَهَ إِلَّا اللهُ، وَاللهُ أَكْبَرُ، لَا يَضُرُّكَ بِأَيِّهِنَّ بَدَأْتَ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2137]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Samurat Ibun Djun'dubi (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Amagambo Allah akunda akanishimira kurusha andi ni ane: SUB'HANALLAH (Ubutagatifu ni ubwa Allah), WAL HAMDULILLAH (Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah), WALA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah), WALLAHU AKBAR (Imana niyo nkuru), ntacyo byaba bitwaye iryo waheraho ryose muri yo."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2137]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratugaragariza ko amagambo Allah akunda kuruta ayandi ari ane:
SUBHANALLAH: Bisobanuye gutagatifuza Allah n'inenge iyo ari yo yose.
WAL HAMDULILLAH; Ni ugusingiza Allah ibisingizo byuzuye kandi bitunganye bivanzemo n'urukundo n'icyubahiro.
WALA ILAHA ILA LLAH: Bisobanuye ko nta wundi ukwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah.
WALLAHU AKBAR: Bisobanuye ko Allah ahambaye, ari uw'ikirenga, ndetse ko ari uw'icyubahiro kuruta ikindi icyo ari cyo cyose.
Kandi ko atari ngombwa kuyakurikiranya igihe uri kuyavuga nk'uko Hadithi yayavuze.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Iki oromo Igikanada. الولوف البلغارية Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni الجورجية اللينجالا المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Uburyo amategeko y'idini yoroshye, aho atugaragariza ko nta cyo bitwaye kuba wahera kuryo ushatse muri aya magambo.