+ -

عن أبي هريرة رضي الله عنه قال:
سُئِلَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ عَنْ أَكْثَرِ مَا يُدْخِلُ النَّاسَ الْجَنَّةَ، فَقَالَ: «تَقْوَى اللهِ وَحُسْنُ الْخُلُقِ»، وَسُئِلَ عَنْ أَكْثَرِ مَا يُدْخِلُ النَّاسَ النَّارَ فَقَالَ: «الْفَمُ وَالْفَرْجُ».

[حسن صحيح] - [رواه الترمذي وابن ماجه وأحمد]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajinjwe ku mpamvu izinjiza abantu benshi mu ijuru, maze irasubiza iti: "Ni ugutinya Allah no kurangwa n'imico myiza", hanyuma irongera ibazwa impamvu izinjiza abantu benshi mu muriro irasubiza iti: "Ni umunwa n'igitsina."

Hadithi y'impamo kandi nziza. - Yakiriwe na Tirmidhiy.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza impamvu ziruta izindi zizinjiza abantu mu ijuru, ari zo:
Gutinya Allah no kurangwa n'imico myiza.
Gutinya Allah ni ukuba hagati yawe n'ibihano bya Allah wakora ikizabikurinda, ukora ibyo Allah yagutegetse, wirinda ibyo yakubujije.
Naho imico myiza: Ni ukurangwa n'uburanga bucyeye, no gukora ibyiza, no kwirinda kubangamira abandi.
Kandi ko imwe mu mpamvu zikomeye zizatuma abantu bajya mu muriro ari:
Ururimi n'igitsina.
Bimwe mu byaha ururimi rukora ni: Ukubeshya, gusebanya, kubunza amagambo n'ibindi.
Naho ibyaha by'igitsina ni ubusambanyi n'ubutinganyi n'ibindi.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kuzinjira mu ijuru bizaterwa n'impamvu zimwe zerekeye Allah Nyir'ubutagatifu nko ku mutinya, izindi zerekeye abantu nko kurangwa n'imico myiza.
  2. Ubuhambare bw'ururimi kuri nyirarwo, kandi ko ruzaba imwe mu mpamvu izajyana abantu mu muriro.
  3. Ubuhambare bw'irari n'ibindi bikorwa bibi ku muntu, kandi ko ari bimwe mu bizinjiza abantu benshi mu muriro.