____
[] - []
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu Mas'ud ariwe Uq'bat Ibun Amri Al An'swariy Al Bad'riy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
Bimwe mu byo abantu basigaranye bakomora ku buhanuzi bwo hambere, nuko umuntu utagira isoni yajya akora ibyo ashatse.
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Bukhari] - [الأربعون النووية - 20]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko mu butumwa bwavuye ku bahanuzi bo hambere, ndetse nyuma yaho abantu bakagenda babihererekanya, uko bagiye basimburana ikinyejana inyuma y'ikindi, kugeza ubwo byageze no ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ni ubu bukurikira: Jya ureba ibyo ushaka gukora nusanga bitari mu biteye isoni jya ubikora, ariko nusanga biri mu biteye isoni jya ubireka; kubera ko icyakubujije gukora ibibi ni isoni, bityo udafite isoni yishora mu bibi byose n'ibiteye isoni.