+ -

عن عبد الله بن عمرو رضي الله عنهما قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«إِنَّ الْمُقْسِطِينَ عِنْدَ اللهِ عَلَى مَنَابِرَ مِنْ نُورٍ، عَنْ يَمِينِ الرَّحْمَنِ عَزَّ وَجَلَّ، وَكِلْتَا يَدَيْهِ يَمِينٌ، الَّذِينَ يَعْدِلُونَ فِي حُكْمِهِمْ وَأَهْلِيهِمْ وَمَا وَلُوا».

[صحيح] - [رواه مسلم]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Am'ri (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Abarangwa n'ubutabera bazaba bari kuri Min'bar z'urumuri, iburyo bwa Allah Nyir'impuhwe, n'ubwo amaboko ye yose ari indyo; abo ni babandi batabogama mu guca imanza kwabo, no ku miryango yabo ndetse no mu bo bashinzwe kuyobora.”

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Muslim.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko abantu barangwa n'ukuri ndetse n'ubutabera hagati y'abantu bashinzwe kuyobora ndetse n'abantu bo mu miryango yabo, ku munsi w'imperuka ibyicaro byabo bizaba ahantu hirengeye hakoze mu rumuri mu rwego rwo kububahisha. Izo Min'bar ziherereye iburyo bwa Allah Nyir'impuhwe, kandi amaboko ye yombi ni iburyo!

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Agaciro ko kurangwa n'ubutabera ndetse no gushishikariza kurangwa nabwo.
  2. Ubutabera ni rusange bukusanyirije hamwe inshingano zitandukanye no gucira abantu imanza, kugeza no ku butabera hagati y'abagore b'umuntu ndetse n'abana n'ibindi.
  3. Kugaragaza agaciro k'abantu barangwa n'ubutabera ku munsi w'imperuka.
  4. Ku munsi w'imperuka abantu baranzwe n'ubutabera bazaba bari mu ngeri zitandukanye buri wese bijyanye n'ibikorwa bye.
  5. Uburyo bwo gushishikariza no gukundisha abantu ibyiza ni bumwe mu buryo bw'ivugabutumwa, bushishikariza urikorerwa kurushaho kumvira Allah.