+ -

عن المِقدام بن معدي كرب رضي الله عنه عن النبي صلى الله عليه وسلم قال:
«إِذَا أَحَبَّ الرَّجُلُ أَخَاهُ فَلْيُخْبِرْهُ أَنَّهُ يُحِبُّهُ».

[صحيح] - [رواه أبو داود والترمذي والنسائي في السنن الكبرى وأحمد]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Al Miqdam Ibun Ma'adiy Karib (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Umuntu nakunda mugenzi we ajye abimubwira ko amukunda."

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Tirmidhiy.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza imwe mu mpamvu zituma ubuvandimwe hagati y'abayisilamu bukomera, ndetse zikanasakaza urukundo hagati yabo. Iyo mpamvu nta yindi ni ukubwira umuvandimwe wawe ukunda ko umukunda.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ibyiza byo gukundana kuzira uburyarya kubera Allah Nyir'ubutagatifu, bitari ku zindi nyungu z'isi.
  2. Ni byiza kubwira uwo ukunda kubera Allah ko umukunda, kugira ngo byongere urukundo no kwiyumvanamo.
  3. Gukwiza urukundo hagati y'abemeramana bikomeza ubuvandimwe bwabo bushingiye kukwemera kimwe, bukanarinda umuryango mugari kuba wasenyuka, cyangwa se ngo uzemo amacakubiri