Urutonde rwa Hadithi.

Umuntu nakunda mugenzi we ajye abimubwira ko amukunda
عربي Icyongereza. Iki Urdu
“Ese muzi gusebanya icyo ari cyo? Baravuga bati: Imana n’Intumwa yayo ni bo babizi. Iravuga iti: Ni ukuvuga umuvandimwe wawe ibyo atishimira
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ku munsi w'imperuka nta kintu kizaremereza umunzani w'ibikorwa by'umwemeramana nko kugira imico myiza, kandi Allah yanga umuntu urangwa n'imico mibi n'amagambo mabi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzarahira mu ndahiro ye akavuga ati: Ndahiye ku bigirwamana ku izina ry'ibigirwamana Lata na Uzza, ajye ahita avuga ati: LA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye gusengwa uretse Allah), n'uzabwira mugenzi we ati: Ngwino dukine urusimbi, azatange ituro
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umuyisilamu nyawe ni wa wundi abayisilamu batekana kubera ururimi rwe n'ukuboko kwe, n'uwimuka nyawe ni wawundi wimutse ibyo Allah yamuziririje
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ibintu bine uwo bizagaragaraho azaba ari indyarya nyayo; n'uwuzagaragarwaho na kimwe muri byo azaba agaragaweho na kimwe mu biranga indyarya: Iyo aganira arabeshya, n'iyo atanze isezerano araryica, n'iyo yizewe arahemuka, n'iyo atonganye ararengera
عربي Icyongereza. Iki Urdu
“Umwemera si usebanya (utera urwikekwe ku nkomoko y’abandi), uvumana, ukora ibikorwa by'urukozasoni ndetse n’umunyakinyabupfura gike.”
عربي Icyongereza. Iki Urdu