+ -

عَنْ عَبْدِ اللهِ بْنِ مَسْعُودٍ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«لَيْسَ الْمُؤْمِنُ بِالطَّعَّانِ وَلاَ اللَّعَّانِ وَلاَ الفَاحِشِ وَلاَ البَذِيءِ».

[صحيح] - [رواه الترمذي] - [سنن الترمذي: 1977]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
“Umwemera si usebanya (utera urwikekwe ku nkomoko y’abandi), uvumana, ukora ibikorwa by'urukozasoni ndetse n’umunyakinyabupfura gike.”

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Tirmidhiy] - [Sunani A-Tirmidhiy - 1977]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko mu biranga umwemeramana ufite ukwemera kuzuye ko atari umuntu uvuga inenge z'abantu n'inenge z'inkomoko yabo, cyangwa ngo atukane cyane, cyangwa ngo avuge amagambo mabi n'ibikorwa bibi birimo ubushizi bw'isoni.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Imvugo nyinshi z'idini zihakana ko nta kwemera biba bitewe no gukora ibikorwa biziririjwe cyangwa se kureka ibikorwa by'itegeko.
  2. Gushishikariza kurinda ingingo z'umubiri no kuzirinda gukora ibibi by'umwihariko ururimi.
  3. Umumenyi A-Sin'diy yaravuze ati: Umuneguzi wa cyane, utukana cyane ni ikimenyetso ko kunegura no gutuka bishoboka ariko gacye cyane nabwo ku muntu bikwiye kubimunengera, kandi ibyo ntibyakuraho ukwemera.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Igiseribe Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.