1. Ahabanza.
  2. Ingeri zitandukanye.
  3. Amategeko y'idini n'amahame remezo yayo.

Imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Ibihano bikomeye bizabona abisukura (udhu) ntibabikore neza, mujye mwisukura (Udhu) mu buryo bwuzuye

عَنْ عَبْدِ اللهِ بْنِ عَمْرٍو رَضيَ اللهُ عنهما قَالَ:
رَجَعْنَا مَعَ رَسُولِ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ مِنْ مَكَّةَ إِلَى الْمَدِينَةِ حَتَّى إِذَا كُنَّا بِمَاءٍ بِالطَّرِيقِ تَعَجَّلَ قَوْمٌ عِنْدَ الْعَصْرِ، فَتَوَضَّؤُوا وَهُمْ عِجَالٌ، فَانْتَهَيْنَا إِلَيْهِمْ وَأَعْقَابُهُمْ تَلُوحُ لَمْ يَمَسَّهَا الْمَاءُ فَقَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «وَيْلٌ لِلْأَعْقَابِ مِنَ النَّارِ أَسْبِغُوا الْوُضُوءَ».

Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Amri (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati:
Twagarukanye n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) tuvuye i Makat tugiye i Madinat, ubwo twari tugeze ku iriba mu nzira, bamwe mu bantu bihutishije iswalat yo ku gicamunsi (Al Asri), bafata isuku (Udhu) bafite ubwira, nuko tuhageze tubona udutsintsino twabo tutagezeho amazi, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "Ibihano bikomeye bizabona abisukura (udhu) ntibabikore neza, mujye mwisukura (Udhu) mu buryo bwuzuye."

Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim Swahih Muslim - 241

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagize urugendo rwo kuva Makat ijya i Madinat iri hamwe n'abasangirangendo bayo, ubwo bari mu nzira, babonye amazi bamwe muri bo bihutira gutawaza kugira ngo basali iswalat ya Al Asr, kugeza ubwo ku dutsintsino twabo hatigeze hagera amazi ku buryo bugaragara, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Ibihano by'umuriro bizabona abatawaza ntibabikore neza hakagira ahasigara nko ku dutsintsino, nuko ibategeka ko bagomba kujya batawaza neza mu buryo bwuzuye.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

  1. Ni itegeko gutawaza ibirenge, kubera ko iyo biba byemewe kubihanagura, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyari kuba yarateguje igihano cy'umuriro umuntu wasigaje ku dutsintsino atahatawaje.
  2. Ni itegeko kugeza amazi ahantu hose hategetswe gukaraba, kandi ko ugize aho asiga mu ho ategetswe gukaraba n'ubwo haba hato abishaka cyangwa se kubera ubunebwe, iswalat ye ntiyemerwa.
  3. Agaciro ko kwigisha umuntu utazi ibintu ndetse akanerekerwa.
  4. Umumenyi ntarebera ikibi gikorwa, ahubwo aracyamagana igihe hagaragaye ko amategeko, cyangwa se imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ariko akabikora mu buryo bukwiye.
  5. Muhamadi Is'haq A-Dahlawiy yaravuze ati: Gutawaza mu buryo bwuzuye birimo amoko atatu: Iby'itegeko, ari byo bisobanuye gutawaza neza ahantu h'itegeko inshuro imwe, hari n'iby'umugereka ari byo gutawaza inshuro eshatu, hari no gutawaza umuntu ashishikarizwa gukora, ari byo gutawaza ukarenza ahategetswe hamwe no kubikora inshuro eshatu.

Kugaragaza ibyasobanuwe.

52 Ururimi.
EN English الإنجليزية
UR اردو الأوردية
ID Indonesia الإندونيسية
BN বাংলা البنغالية
TR Türkçe التركية
RU Русский الروسية
BS Bosanski البوسنية
SI සිංහල السنهالية
HI हिन्दी الهندية
ZH 中文 الصينية
FA فارسی الفارسية
VI Tiếng Việt الفيتنامية
TL Tagalog تجالوج
KU Kurdî الكردية
HA Hausa الهوسا
PT Português البرتغالية
ML മലയാളം المليالم
TE తెలుగు التلغو
SW Kiswahili السواحيلية
TA தமிழ் التاميلية
MY မြန်မာ البورمية
TH ไทย التايلندية
DE Deutsch الألمانية
PS پښتو بشتو
AS অসমীয়া الأسامية
SQ Shqip الألبانية
SV Svenska السويدية
AM አማርኛ الأمهرية
NL Nederlands الهولندية
GU ગુજરાતી الغوجاراتية
KY Кыргызча القيرقيزية
NE नेपाली النيبالية
YO Yorùbá اليوروبا
LT Lietuvių الليتوانية
PRS دری الدرية
SR Српски الصربية
TG тоҷикӣ الطاجيكية
RO Română الرومانية
HU Magyar المجرية
CS Čeština التشيكية
MOS Moore الموري
MG Malagasy المالاجاشية
OM Oromoo الأورومو
KN ಕನ್ನಡ الكانادا
WO Wolof الولوف
AZ Azərbaycan الأذربيجانية
UK Українська الأوكرانية
KA ქართული الجورجية
MK Македонски المقدونية
KM ភាសាខ្មែរ الخميرية
PA ਪੰਜਾਬੀ البنجابية
MR मराठी الماراثية