Urutonde rwa Hadith.

Isuku ni igice cy'ukwemera, no kuvuga ijambo AL HAMDULILLAH (Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah), byuzuza umunzani, no kuvuga amagambo SUBHANALLAH WAL HAMDULILLAH (Ubutagatifu n'ishimwe ni ibya Allah) byuzuza umwanya uri hagati y'ikirere n'isi
عربي الإنجليزية الأوردية
Imigenzo itanu iri muri kamere ari yo: Gusimurwa, kogosha imisatsi yo mu myanya y'ibanga, kogosha ubwanwa bwo hejuru, guca inzara, no gupfura ubucakwaha
عربي الإنجليزية الأوردية
Mujye mugabanya ubwanwa bwo hejuru, mutereke ubwo hasi
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzatawaza atya, yarangiza agasali raka ebyiri, nta kindi ahugiyeho, Allah azamubabarira ibyaha bye yakoze mbere
عربي الإنجليزية الأوردية
Allah ntiyakira iswalat y'umwe muri mwe igihe adafite isuku (Udhu), cyeretse abanje kuyishaka (agatawaza)
عربي الإنجليزية الأوردية
Koza mu kanwa birahasuhura, ndetse bishimisha Allah Umuremyi
عربي الإنجليزية الأوردية
Umuntu uzisukura (Udhu), agatunganya isuku ye neza, ibyaha yakoze biva ku mubiri we, kugeza n'ubwo biva mu nzara ze!
عربي الإنجليزية الأوردية
“Kwisukura ni kimwe mu bigize ukwemera. No kuvuga uti: Al Ham’dulilahi-Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah, byuzuza umunzani (w’ibikorwa by’umuntu), naho kuvuga ‘Sub’hanallahi walham’du lilahi-Ubutagatifu n’ishimwe ni ibya Allah, byuzuza ibiri hagati y’ibirere n’isi
عربي الإنجليزية الأوردية
Ibihano bikomeye bizabona abisukura (udhu) ntibabikore neza, mujye mwisukura (Udhu) mu buryo bwuzuye
عربي الإنجليزية الأوردية
Zireke kuko nazambaye ibirenge byanjye bifite isuku
عربي الإنجليزية الأوردية
ayo ni amaraso aba avuye mu mutsi! Ahubwo jya ureka gusali iminsi usanzwe ugira mu mihango, nyuma yayo wiyuhagire usali
عربي الإنجليزية الأوردية
Umwe muri mwe natawaza, ajye ashoreza amazi mu mazuru ye, hanyuma ayapfune, n'uzisukura ari mu bwiherero adakoresheje amazi akoresheje nk'amabuye ajye akoresha ay'igiharwe
عربي الإنجليزية الأوردية
Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabyukaga mu ijoro, yabanzaga koza mu kanwa kayo yifashishije umuswaki
عربي الإنجليزية الأوردية
Nimuba mugiye kwituma ntimukerekere aho abayisilamu berekera basali (Qiblat), ndetse ntimukanahatere umugongo, ahubwo mujye mwerekera iburasirazuba n'iburengerazuba
عربي الإنجليزية الأوردية
Umwe muri mwe ntazafatishe igitsina cye ikiganza cye cy'iburyo igihe ari kwihagarika, ntanazikize umwanda (Gusitanji) akoresheje ikiganza cye cy'iburyo, kandi ntagahumekere mu cyo ari kunyweramo
عربي الإنجليزية الأوردية
Imbwa ninywera mu gikoresho cyo kunyweramo cy'umwe muri mwe, azacyoze inshuro zirindwi
عربي الإنجليزية الأوردية
Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga kwinjira mu bwiherero yasabaga ubusabe bugira buti: "ALLAHUMA INI AUDHU BIKA MINAL KHUBUTHI WAL KHABAITHI: Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde amashitani y'amagabo n'amagore
عربي الإنجليزية الأوردية
UBURYO KWIYUHAGIRA IJANABA BIKORWA.
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yogaga ijanaba, yakarabaga intoki zayo, igatawaza nk'uko ibigenza igiye gusali, hanyuma ikiyuhagira
عربي الإنجليزية الأوردية
Nari umugabo usohokwamo n'amavangingo kenshi (Madhiyu), ariko nkagira isoni zo kubibaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kubera urwego rw'umukobwa we (Fatwimat) yari ariho, nuko ntegeka uwitwa Al Miqdad Ibun Al As'wad arabiyibaza, nuko Intumwa iramusubiza iti: "Ajye yoza igitsina cye hanyuma atawaze
عربي الإنجليزية الأوردية
atawaza imbere yabo nk'uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabigenje
عربي الإنجليزية الأوردية
Byari biguhagirije kubigenza utya ukoresheje ibiganza byawe; nuko ikoza hasi ibiganza byayo inshuro imwe, irangije icy'ibumoso igihanaguza hejuru y'icy'iburyo no mu buranga bwayo
عربي الإنجليزية الأوردية
Nabajije Aishat nti: Ni ikihe kintu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga iheraho ubwo yabaga yinjiye mu rugo rwayo? Aravuga ati: Yabanzaga ikoza mu kanwa n'umuswaki
عربي الإنجليزية الأوردية
Shitani ipfundika amapfundo atatu mu irugu ry'umwe muri mwe igihe aryamye, igakubita kuri buri pfundo ivuga ati: ufite ijoro ryose komeza wiryamire
عربي الإنجليزية الأوردية
Uziyuhagira ku munsi wa gatanu (wa Idjuma) nkuko yiyuhagira ijanaba, yarangiza akajya ku musigiti, azaba ameze nk'utanze igitambo cy'ingamiya
عربي الإنجليزية الأوردية
Umuntu uzaba ashaka kujya mu iswalat y'imbaga y'umunsi wa gatanu (Idjuma) ajye yiyuhagira
عربي الإنجليزية الأوردية
Amazi y'inyanja aba afite isuku, n'ibyipfishije byayo biba biziruye
عربي الإنجليزية الأوردية
Iyo amazi agejeje ku gipimo cya Qulatayni, nta sigarana umwanda
عربي الإنجليزية الأوردية
Umwe muri mwe nakanguka avuye mu bitotsi, ajye yipfuna inshuro eshatu, kubera ko Shitani iba yaraye mu mutonzi we w'izuru
عربي الإنجليزية الأوردية
Umugabo umwe yatawaje ariko ku kirenge cye asigaza ahantu hangana n'urwara hatageze amazi, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubona iramubwira iti: "Subirayo wongere utawaze neza", nuko asubirayo arongera aratawaza hanyuma araza arasali
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yiyuhagira amazi yuzuye Swa'a kugeza ku mashyi abiri inshuro eshanu, yatawaza igakoresha amazi yuzuye amashyi abiri y'ibiganza biringaniye bitari binini bitari na bito
عربي الإنجليزية الأوردية
Nta muyisilamu n'umwe utawaza agatunganya isuku ye neza, hanyuma agahaguruka agasali raka ebyiri, azishyizeho umutima we n'uburanga bwe bureba Qiblat, usibye ko ari itegeko kuri we kuzinjira mu ijuru
عربي الإنجليزية الأوردية
Umwe muri mwe natawaza, akambara amasogisi akoze mu ruhu (Khofu) ze, ajye asali azambaye, azihanagureho, nabishaka ntaziyambure cyeretse igihe afite ijanaba
عربي الإنجليزية الأوردية
Ntitwajyaga twita ku mavangingo yenda kuba umukara n'ayenda kuba umuhondo aza nyuma yo kuva mu mihango
عربي الإنجليزية الأوردية
Tegereza igihe kingana n'igihe wamaraga mu mihango, nurangiza wiyuhagire
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yisukura (Udhu) buri uko igiye gusali
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga itawaza inshuro imwe imwe
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatawaje inshuro ebyiri ebyiri
عربي الإنجليزية الأوردية
Umwe muri mwe naba afite ikibazo mu nda, ntamenye niba hari icyamusohotsemo, ntazasohoke mu musigiti cyeretse abanje kumva ijwi cyangwa se akumva umunuko
عربي الإنجليزية الأوردية
Ni ngombwa kuri buri muyisilamu koga inshuro imwe mu minsi irindwi, agakarabamo umutwe n'umubiri we wose
عربي الإنجليزية الأوردية
Nagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nshaka kuba umuyisilamu, integeka ko niyuhagiza amazi ndetse nkanakoresha ikimera gihumura bita Sid'ri
عربي الإنجليزية الأوردية
Igihe kimwe nari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ishaka kwihagarika yerekera aho abantu bamenaga imyanda, yihagarika ihagaze
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yavaga mu bwiherero yaravugaga iti: "GHUFRANAKA: Mana Nyagasani ndagusaba imbabazi zawe!
عربي الإنجليزية الأوردية