+ -

عَنْ أَبِي أَيُّوبَ الأَنْصَارِيِّ رضي الله عنه أَنَّ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«إِذَا أَتَيْتُمُ الغَائِطَ فَلاَ تَسْتَقْبِلُوا القِبْلَةَ، وَلاَ تَسْتَدْبِرُوهَا وَلَكِنْ شَرِّقُوا أَوْ غَرِّبُوا» قَالَ أَبُو أَيُّوبَ: فَقَدِمْنَا الشَّأْمَ فَوَجَدْنَا مَرَاحِيضَ بُنِيَتْ قِبَلَ القِبْلَةِ فَنَنْحَرِفُ، وَنَسْتَغْفِرُ اللَّهَ تَعَالَى.

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 394]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Ayub Al Answariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Nimuba mugiye kwituma ntimukerekere aho abayisilamu berekera basali (Qiblat), ndetse ntimukanahatere umugongo, ahubwo mujye mwerekera iburasirazuba n'iburengerazuba" Abu Ayubu yaravuze ati: Nyuma yaho twagiye ahitwa Shami, dusanga ubwiherero bwaho bwubatswe bwerekeye Qiblat, tukajya twihagarika twihengetse, ubundi tugasaba imbabazi Allah Nyir'ubutagatifu.

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 394]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije ushatse kwihagarika cyangwa se kwituma kuba yabikora yerekeye Qiblat cyangwa se akayitera umugongo, ahubwo aba akwiye kwerekera ahandi hatari aho nk'iburasirazuba n'iburengerazuba, igihe Qib'lat ye iri aho iy'abantu b'i Madinat iri. Hanyuma Abu Ayubu (Imana imwishimire) avuga ko bagiye ahitwa Shami bagasanga ubwiherero bwaho bwubatswe ku buryo umuntu ubwinjiyemo kwituma, aba yerekeye Qiblat, noneho bajya babwinjiramo bakerekera ahandi hatari aho n'imibiri yabo, hamwe n'ibyo ariko bagasaba Allah imbabazi.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igisomali Ikinyaromaniya Iki oromo
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Impamvu yo kubuzwa kwerekera Qiblat igihe umuntu yihagaritse ni ukubaha ingoro ya Al Ka'abat no kuyiha agaciro.
  2. Gusaba Allah imbabazi igihe umuntu asohotse mu bwiherero.
  3. Uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yigishaga neza, kuko ubwo yagaragazaga ibibujijwe yabigishije ibiziruye.