+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه قَالَ: إِنَّ رَسُولَ اللهِ صلى الله عليه وسلم قَالَ:
«إِذَا شَرِبَ الْكَلْبُ فِي إِنَاءِ أَحَدِكُمْ فَلْيَغْسِلْهُ سَبْعًا». ولمسلم: « أولاهُنَّ بالتُراب».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 172]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Imbwa ninywera mu gikoresho cyo kunyweramo cy'umwe muri mwe, azacyoze inshuro zirindwi."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 172]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yategetse koza ibikoresho byo mu rugo inshuro zirindwi igihe imbwa yabirigaseho , imwe muri zo agakoresha itaka, hanyuma akaza kunyugurisha amazi nyuma yaho, bigatuma isuku yuzuye ikorwa ndetse igakuraho uwo mwanda n'ingaruka zawo.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Urukonda rw'imbwa ni umwanda ukomeye.
  2. Kuba imbwa yarigata ku gikoresho cyo mu rugo, icyo gihe kiba gihumanye, ndetse n'amazi akirimo akaba ahumanye.
  3. Gusukuza itaka no kubisubiramo inshuro zirindwi ni umwihariko igihe imbwa yarigase ku gikoresho, ntabwo havugwamo inkari zayo n'undi mwanda wayo, n'ibindi imbwa yarigataho.
  4. Uburyo bwo koza ibikoresho hifashishijwe itaka: Ni ukuba umuntu yashyira amazi muri cya gikoresho akongeramo itaka, maze urwo ruvangitirane rw'amazi n'itaka akaba ari byo yogesha igikoresho cye.
  5. Uburyo Hadith igaragara ni rusange ku mbwa zose, ndetse n'imbwa amategeko yatwemereye korora nk'izo kwifashisha mu guhiga, n'umutekano ndetse no kuragira amatungo.
  6. Isabune n'ibindi byifashishwa mu isuku, ntibisimbura itaka, kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze itaka.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Igiseribe Ikinyaromaniya Igihongari الموري Ikimalagashi Iki oromo Igikanada. الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.