+ -

عَنْ أَنَسٍ رضي الله عنه قَالَ:
كَانَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يُكْثِرُ أَنْ يَقُولَ: «يَا مُقَلِّبَ القُلُوبِ ثَبِّتْ قَلْبِي عَلَى دِينِكَ»، فَقُلْتُ: يَا رَسُولَ اللهِ، آمَنَّا بِكَ وَبِمَا جِئْتَ بِهِ فَهَلْ تَخَافُ عَلَيْنَا؟ قَالَ: «نَعَمْ، إِنَّ القُلُوبَ بَيْنَ أُصْبُعَيْنِ مِنْ أَصَابِعِ اللهِ يُقَلِّبُهَا كَيْفَ يَشَاءُ».

[صحيح] - [رواه الترمذي وأحمد] - [سنن الترمذي: 2140]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ikunda kuvuga kenshi igira iti: YA MUQALIBAL QULUBI THABIT QALBII ALA DIINIKA: Yewe uhindura imitima y'abantu, ha umutima wanjye gushikama ku idini ryawe", nuko ndavuga nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Twarakwemeye twemera n'ibyo wahishuriwe, ese waba ufite ubwoba bw'ibizatubaho? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Yego, mu by'ukuri imitima iri hagati y'intoki ebyiri mu ntoki za Allah, ayihindagura uko ashatse!"

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad] - [Sunani A-Tirmidhiy - 2140]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ikunda gusaba Allah kenshi kumuha gushikama ku idini no ku kumvira Allah, no kumurinda gutana ndetse n'ubuyobe. Nuko bitangaza Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ikunda gusaba ubwo busabe, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imubwira ko imitima y'abantu iri hagati y'intoki ebyiri za Allah ayihindagura uko ashatse. Bityo umutima nicyo gicumbi cy'umwemera n'ubuhakanyi, wiswe umutima kubera ko uhindagurika kenshi, kugeza ubwo uhindagurika kuruta inkono ibirira kuziko. Uwo Allah ashatse aha umutima we gushikama ku muyoboro w'ukuri no ku kwemera, n'uwo ashatse yima umutima we kuyoboka, agahitamo ubuyobe.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yumviraga Nyagasani wayo ndetse ikanamwicishaho bugufi, n'uburyo yigishije abayoboke bayo kujya babisaba Allah.
  2. Agaciro ko kugira igihagararo no gushikama ku idini, kandi ko ikitabwaho ari iherezo ry'umuntu n'ibikorwa.
  3. Umugaragu ntajya atandukana no gusaba Allah kumuha gushikama ku buyisilamu habe n'akanya gato.
  4. Gushishikariza gusaba kenshi ubu busabe, mu rwego rwo gukurikiza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
  5. Gushikama ku buyisilamu ni ingabire ihambaye umugaragu akwiye guharanira kugeraho, no gushimira Nyagasani we kubera yo.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Igiseribe Ikinyaromaniya Igihongari الموري Ikimalagashi Iki oromo Igikanada. الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.