عن أبي هريرة رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«قال الله تبارك وتعالى: أنا أغنى الشركاء عن الشرك، من عمل عملًا أشرك فيه معي غيري، تركتُهُ وشركَهُ».
[صحيح] - [رواه مسلم]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"c2">“ِAllah Nyir'ubutagatifu yaravuze iti “Njyewe ndihagije sinkeneye kubangikanywa n’ikindi kintu. Uzakora igikorwa icyo ari cyo cyose ambangikanyijemo n’ikindi kintu, ntabwo nkimwakirira.”
Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Muslim.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko Allah Nyir'ubutagatifu yavuze ko yihagije adacyeneye abo abangikanywa nawe, ni we wihagije nta na kimwe acyeneye, kandi ko umuntu uzakora kimwe mu bikorwa byo kumvira Allah ariko akabikora kubera Allah no kubera undi utari we, uwo Allah ntamwakirira ibyo akoze ahubwo bigarukira nyir'ukubikora. Ni itegeko kwegurira ibikorwa byose Allah Nyir'ubutagatifu kubera ko atajya yakira ibikorwa usibye ibikozwe kubera we Nyir'ubutagatifu.