+ -

عن أبي هريرة رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«قال الله تبارك وتعالى: أنا أغنى الشركاء عن الشرك، من عمل عملًا أشرك فيه معي غيري، تركتُهُ وشركَهُ».

[صحيح] - [رواه مسلم]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"c2">“ِAllah Nyir'ubutagatifu yaravuze iti “Njyewe ndihagije sinkeneye kubangikanywa n’ikindi kintu. Uzakora igikorwa icyo ari cyo cyose ambangikanyijemo n’ikindi kintu, ntabwo nkimwakirira.”

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Muslim.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko Allah Nyir'ubutagatifu yavuze ko yihagije adacyeneye abo abangikanywa nawe, ni we wihagije nta na kimwe acyeneye, kandi ko umuntu uzakora kimwe mu bikorwa byo kumvira Allah ariko akabikora kubera Allah no kubera undi utari we, uwo Allah ntamwakirira ibyo akoze ahubwo bigarukira nyir'ukubikora. Ni itegeko kwegurira ibikorwa byose Allah Nyir'ubutagatifu kubera ko atajya yakira ibikorwa usibye ibikozwe kubera we Nyir'ubutagatifu.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kubuza gukora ibangikanyamana mu buryo bwose ryakorwamo, kandi ko rituma ibikorwa umuntu akoze kwa Allah bitakirwa.
  2. Kwiyumvisha ko Allah akungahaye ndetse ahambaye, biri mu bituma umuntu amwegurira ibikorwa bye akora.