Urutonde rwa Hadithi.

Umuvumo wa Allah uzabe ku bayahudi n'abanaswara, bafashe imva zishyinguyemo Intumwa zabo bazigira imisigiti (aho gusengera)
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Njyewe ndihagije sinkeneye kubangikanywa n’ikindi kintu. Uzakora igikorwa icyo ari cyo cyose ambangikanyijemo n’ikindi kintu, ntabwo nkimwakirira
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mpakanye ko nagira muri mwe inshuti magara, kubera ko Allah yangize inshuti ye magara nkuko Ibrahim yamugize inshuti ye magara
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mu by'ukuri Allah arafuha, n'umwemeramana arafuha, ariko gufuha kwa Allah kubaho igihe umwemeramana akoze ibyo yamuziririje
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ntimuzankabirize nkuko abakirisitu bakabirije mwene Mariya, kuberako njye ndi umugaragu we, bityo mujye muvuga muti; Ndi umugaragu wa Allah nkaba n'Intumwa ye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
umuntu uzabona ubuvugizi bwanjye ku munsi w'imperuka, ni uwo ari we wese wavuze LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, abikuye ku mutima we cyangwa se muri we bimurimo
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Allah azamwinjiza mu ijuru kubera ibyo yakoze
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzapfa asaba ikindi kitari Allah mu cyimbo cya Allah azinjira mu muriro
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Baroramye abakabya mu idini
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mu by'ukuri Allah yagennye ibyiza n'ibibi, arangije arabigaragaza; bityo uzagambirira gukora icyiza ntagikore, Allah azakimwandikiramo icyiza cyuzuye, ariko nagambirira kugikora ndetse akanagikora, Allah azakimwandikiramo ibyiza icumi kugeza ku nshuro magana arindwi ndetse zirenzeho! N'uzagambirira gukora ikibi ntagikore, Allah azakimwandikiramo icyiza cyuzuye, ariko nagambirira kugikora ndetse akanagikora, Allah azamwandikira ko akoze ikibi kimwe
عربي Icyongereza. Iki Urdu
“Imana ntireba ubwiza bw’uburanga bwanyu cyangwa imitungo yanyu, ahubwo ireba imitima yanyu ndetse n'ibikorwa byanyu.”
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Yemwe bagaragu banjye, mu by'ukuri njye naziririje amahugu kuri njye ubwanjye, ndangije nyagira ikizira hagati yanyu, muramenye ntimuzahuguzanye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Ni ikihe cyaha gihambaye kuruta ibindi? iransubiza ati: Ni ukuba washyiriraho Allah undi bareshya kandi ari we wakuremye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mu by'ukuri Allah arindiriza umunyamahugu, kugeza ubwo amuguye gitumo ntabe yamucika
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ese nkohereze ku cyatumye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) inyohereza? Nuko utagomba kureka ikibumbano usibye ko ugomba kugikuraho, cyangwa se ngo ureke imva isumba ubutaka usibye ko ugomba kuyireshyeshya nabwo
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ntihagire icyo musiga mu ijosi ry'ingamiya nk'ikiziriko n'indi migozi mutagiciye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzavuga ati: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri, agahakana ibindi bigaragirwa bitari Allah, icyo gihe umutungo we n'amaraso ye biba ari ikizira, ibarura rye rikaba kwa Allah
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Abagira impuhwe Allah Nyir'impuhwe nawe azazibagirira; mujye mugirira impuhwe abo ku isi, kugira ngo uri mu ijuru nawe azazibagirire
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ibyo baba bavuze bikaba ukuri, ni ijini riba ryaryumvise rikaryongorera mu gutwi k'umwambari waryo, maze bakarivanga n'ibinyoma birenga ijana!
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nta muntu n'umwe uhamya ko mu by'ukuri nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, ndetse akanahamya ko Muhamadi ari Intumwa ya Allah, abikuye ku mutima usibye ko Allah amuziririza kuzinjira mu muriro
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Allah Nyagasani buri joro aramanuka akaza ku kirere cy'isi, ubwo haba hasigaye kimwe cya gatatu cya nyuma cy'ijoro
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ntimukicare hejuru y'imva kandi ntimugasari mwerekeye ku mva
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Abo bantu iyo hari umugaragu cyangwa umuntu wakoraga ibyiza muri bo upfuye, bubaka hejuru y'imva ye umusigiti
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ubuyisilamu bwubakiye ku nkingi eshanu
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mu by'ukuri uburenganzira bwa Allah ku bagaragu be nuko bagomba kumugaragira wenyine batamubangikanyije n'icyo ari cyo cyose, naho uburenganzira bw'abagaragu kwa Allah nuko atazigera ahana utaramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzapfa atarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru, n'uzapfa yarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose azajya mu muriro
عربي Icyongereza. Iki Urdu
mbwira mu buyisilamu ijambo rimwe ntazigera ngira undi ndibaza, Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Vuga uti: Nemeye Allah, hanyuma ushikame kuri byo ushyira mu ngiro uko kwemera
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu ababuza kurahira ku babyeyi banyu
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ntimukavuge muti: Allah nabishaka na kanaka akabishaka, ahubwo mujye muvuga muti: Allah nabishaka hanyuma na kanaka akabishaka
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mwaba muzi uko Nyagasani wanyu ambwiye? Turayisubiza tuti: Allah n'Intumwa ye ni bo babizi! Nuko iratubwira iti: Bucya mu bagaragu banjye harimo unyemera n'umpakana
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umwe muri twe ajya yiyumva muri we ikintu kimugora kuvuga! Intumwa y'Imana itababaza iti: Namwe cyababayeho? Barayisubiza bati: Yego! Irababwira iti: Icyo ni ikimenyetso cy'ukwemera gitomoye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Allah niwe ukwiye gushimwa no gusingizwa we uburijemo ibishuko bya Shaytwani
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Shaytwani izira umwe muri mwe ikamubaza iti: Ni nde waremye iki? Ni nde waremye iki? Kugeza ubwo imubajije iti: Ninde waremye Nyagasani wawe?? Uwo bizashyikira ajye yiragiza Allah ngo amurinde Shaytwani wavumwe, kandi arecyere aho ntakomeze kubitekerezaho!
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mu by'ukuri Allah ntajya ahuguza umwemeramana icyiza yakoze, akimuhembera hano ku isi ndetse akazanakimuhembera ku munsi w'imperuka
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Allah azazingazinga isi, azingazinge n'ibirere n'ikiganza cye cy'iburyo, narangiza avuge ati: Ninjye mwami, abami bo ku isi bari he?
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Kandi njye ndi Dwimam Ibun Tha'alabat, umuvandimwe wa bene Saadi Ibun Bak'ri
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ese uwamuhaye ubushobozi bwo kugendesha amaguru abiri ku isi, yananirwa ate kuzamuzura agendesha uburanga bwe ku munsi w'imperuka?
عربي Icyongereza. Iki Urdu