+ -

عَنْ عَدِيِّ بْنِ حَاتِمٍ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«مَا مِنْكُمْ مِنْ أَحَدٍ إِلَّا سَيُكَلِّمُهُ اللهُ، لَيْسَ بَيْنَهُ وَبَيْنَهُ تُرْجُمَانٌ، فَيَنْظُرُ أَيْمَنَ مِنْهُ فَلَا يَرَى إِلَّا مَا قَدَّمَ، وَيَنْظُرُ أَشْأَمَ مِنْهُ فَلَا يَرَى إِلَّا مَا قَدَّمَ، وَيَنْظُرُ بَيْنَ يَدَيْهِ فَلَا يَرَى إِلَّا النَّارَ تِلْقَاءَ وَجْهِهِ، فَاتَّقُوا النَّارَ وَلَوْ بِشِقِّ تَمْرَةٍ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح مسلم: 1016]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Adiyi Ibun Hatim (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Nta muntu n'umwe muri mwe uretse ko azavugishwa na Allah, nta musemuzi uri hagati ye na Nyagasani we; azareba iburyo bwe nta kindi azabona usibye ibikorwa yakoze, azareba ibumoso bwe nta kindi azabona uretse ibyo yakoze, azareba imbere ye nta kindi azabona usibye umuriro uri kuza wototera uburanga bwe; bityo nimutinye umuriro kabone n'iyo icyawubarinda cyaba igikorwa cyiza gito kingana n'igishishwa cy'itende."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Muslim - 1016]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ku munsi w'imperuka buri mwemera azahagarara imbere ya Nyagasani we wenyine, kandi ko Allah azamuvugisha hadacyenewe umuhuza, cyangwa se umusemuzi. Azareba iburyo bwe n'ibumoso bwe kubera ubwoba n'igihunga azaba afite, wenda ashaka inzira yanyuramo ngo arokoke umuriro azaba abona imbere ye. Nareba iburyo bwe nta kindi azabona uretse ibikorwa bye byiza. Nareba ibumoso bwe nta kindi azabona uretse ibikorwa bye bibi yakoze. Nareba imbere ye nta kindi azabona usibye umuriro, kandi nta handi azawuhungira kuko azaba ategereje kunyura kuri Swiratwa. Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha)iravuga iti: Nimukore ibikorwa byabarinda umuriro nko gutanga amaturo, no gukora ibindi bikorwa byiza, kabone n'iyo cyaba gito kingana n'igice cy'itende!

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gushishikariza gutanga amaturo, n'iyo byaba bicye, no kurangwa n'imico myiza, n'imikoranire yoroheje n'amagambo yoroheje.
  2. Ku munsi w'imperuka Allah Nyir'ubutagatifu azegera umugaragu we, nta paziya izaba ihari cyangwa se umuhuza, cyangwa se umusemuzi; bityo umwemeramana akwiye kwirinda kunyuranya n'amategeko ya Nyagasani we.
  3. Umuntu akwiye kudatesha agaciro ibyo atangamo amaturo, n'ubwo byaba bito, kuko byamurinda umuriro.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Igiseribe Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Igikanada. الولوف Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.
Ibirenzeho.