Urutonde rwa Hadithi.

Ntabwo ituro (Sadaqat) rigira icyo rigabanya mu mutungo, kandi Allah ntacyo yongerera umugaragu we urangwa no kubabarira usibye kurushaho kumwubahisha, kandi nta n'umwe uca bugufi kubera Allah, usibye ko amwubahisha
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Allah yaravuze ati: Yewe mwene Adamu, jya utanga mu byo naguhaye, nanjye nzajya nguha ibyo ucyeneye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nta muntu n'umwe muri mwe uretse ko azavugishwa na Allah, nta musemuzi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ibikorwa biba mu byiciro bitandatu; ndetse n'abantu bari mu byiciro bine; Ibyo byiciro bitandatu icya mbere n'icya kabiri ni ibintu by'itegeko ko bigomba kubaho, icya gatatu n'icya kane ni kimwe ku kindi nta kongererwa, icya gatanu n'icyiza kimwe kingana nk'ibyiza icumi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Yewe Ntumwa y'Imana! Nyina wa Sa'ad yarapfuye, none ni irihe turo ryiza namutangira? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Ni amazi! Sa'ad yaravuze ati: Nuko acukura iriba aravuga ati: Iri ni irya Nyina wa Sa'ad
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ese Allah ntiyabashyiriyeho ibyo mwatangamo amaturo? Buri uko usingije Allah uvuga uti: SUBHANALLAH (Ubutagatifu ni ubwa Allah) wandikirwa nk'utanze ituro, na buri uko uvuze ALLAH AKBAR (Allah asumba byose) wandikirwa nk'utanze ituro, na buri uko uvuze AL HAMDULILLAH (Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah) wandikirwa nk'utanze ituro, na buri uko uvuze LA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye gusengwa utetse Allah) wandikirwa nk'utanze ituro, no kubwirizanya gukora ibyiza wandikirwa nk'utanze ituro, no kubuzanya ibibi wandikirwa nk'utanze ituro, ndetse no kugirana imibonano hagati y'abashakanye bandikirwa nk'abatanze ituro!
عربي Icyongereza. Iki Urdu