عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ أَنَّ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«مَا مِنْ يَوْمٍ يُصْبِحُ العِبَادُ فِيهِ إِلَّا مَلَكَانِ يَنْزِلاَنِ، فَيَقُولُ أَحَدُهُمَا: اللَّهُمَّ أَعْطِ مُنْفِقًا خَلَفًا، وَيَقُولُ الآخَرُ: اللَّهُمَّ أَعْطِ مُمْسِكًا تَلَفًا».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 1442]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Nta munsi n'umwe bucya, usibye ko hazaba abamalayika babiri, umwe akavuga ati: Mana Nyagasani ha uwitanze ingurane, undi akavuga ati: Mana Nyagasani ha uwanze kugira icyo atanga igihombo."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 1442]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko buri munsi izuba rirasheho haza abamalayika babiri basaba Imana; umwe akavuga ati:
Mana Nyagasani ha ingurane uwitangiye ibikorwa byo kukumvira, no kwitangira umuryango we, no kwitangira abashyitsi be n'ibindi bikorwa byo kukumvira, umushumbushe ibyiza yitanzemo ndetse unabishyiremo imigisha.
Naho undi agasaba agira ati: Mana Nyagasani ha wawundi wagundiriye igihombo, unoreke imitungo ye yimye abayikwiye.