+ -

عَنْ خُرَيْمِ بْنِ فَاتِكٍ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«الْأَعْمَالُ سِتَّةٌ، وَالنَّاسُ أَرْبَعَةٌ، فَمُوجِبَتَانِ، وَمِثْلٌ بِمِثْلٍ، وَحَسَنَةٌ بِعَشْرِ أَمْثَالِهَا، وَحَسَنَةٌ بِسَبْعِ مِائَةٍ، فَأَمَّا الْمُوجِبَتَانِ: فَمَنْ مَاتَ لَا يُشْرِكُ بِاللهِ شَيْئًا دَخَلَ الْجَنَّةَ، وَمَنْ مَاتَ يُشْرِكُ بِاللهِ شَيْئًا دَخَلَ النَّارَ، وَأَمَّا مِثْلٌ بِمِثْلٍ: فَمَنْ هَمَّ بِحَسَنَةٍ حَتَّى يَشْعُرَهَا قَلْبُهُ، وَيَعْلَمَهَا اللهُ مِنْهُ كُتِبَتْ لَهُ حَسَنَةً، وَمَنْ عَمِلَ سَيِّئَةً، كُتِبَتْ عَلَيْهِ سَيِّئَةً، وَمَنْ عَمِلَ حَسَنَةً فَبِعَشْرِ أَمْثَالِهَا، وَمَنْ أَنْفَقَ نَفَقَةً فِي سَبِيلِ اللهِ فَحَسَنَةٌ بِسَبْعِ مِائَةٍ، وَأَمَّا النَّاسُ، فَمُوَسَّعٌ عَلَيْهِ فِي الدُّنْيَا مَقْتُورٌ عَلَيْهِ فِي الْآخِرَةِ، وَمَقْتُورٌ عَلَيْهِ فِي الدُّنْيَا مُوَسَّعٌ عَلَيْهِ فِي الْآخِرَةِ، وَمَقْتُورٌ عَلَيْهِ فِي الدُّنْيَا وَالْآخِرَةِ، وَمُوَسَّعٌ عَلَيْهِ فِي الدُّنْيَا وَالْآخِرَةِ».

[حسن] - [رواه أحمد] - [مسند أحمد: 18900]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Khuraymi Ibun Fatik (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
Ibikorwa biba mu byiciro bitandatu; ndetse n'abantu bari mu byiciro bine; Ibyo byiciro bitandatu icya mbere n'icya kabiri ni ibintu by'itegeko ko bigomba kubaho, icya gatatu n'icya kane ni kimwe ku kindi nta kongererwa, icya gatanu n'icyiza kimwe kingana nk'ibyiza icumi; icya gatandatu n'icyiza kingana n'ibyiza magana arindwi. Naho ibintu bibiri by'itegeko ko bigomba kubaho nuko uzapfa atarajyaga abangikanya Allah n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru, naho uwapfuye yarabangikanyaga Allah n'icyo ari cyo cyose azinjira mu muriro. Naho ikintu kimwe ku kindi; nuko uzagira umugambi wo gukora igikorwa cyiza kugeza ubwo nawe acyiyumvamo, na Allah akabimubonaho azandikirwa icyiza kimwe, n'uzakora igikorwa kibi kimwe yandikirwa ikibi kimeze nkacyo! Ariko ukoze icyiza kimwe agihemberwa ibyikubye icyo inshuro icumi. N'uzagira icyo atanga mu nzira ya Allah icyiza kimwe azagikubirwa kugeza ku nshuro magana arindwi. Naho abantu harimo abo Allah yahaye mu mafunguro hano ku isi ariko batazagira icyo babona ku munsi w'imperuka, harimo n'abo Allah atagize icyo aha hano ku isi ariko akazabaha ku munsi w'imperuka, harimo n'abo ntacyo yahaye hano ku isi no ku munsi w'imperuka ntacyo bazaba bafite, hakaba n'abo Allah yahaye hano ku isi azaha no ku munsi w'imperuka.

[Hadithi nziza] - [Yakiriwe na Ahmad] - [Musnad Ahmad - 18900]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragazaga muri iyi Hadithi ko ibikorwa birimo ibyiciro bitandatu, kandi ko n'abantu barimo ibyiciro bine. Naho ibikorwa ni ibi bikurikira:
Icya mbere: Uzapfa atarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose ni itegeko ko azajya mu ijuru.
Icya kabiri: Uzapfa yarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose ni itegeko ko azajya mu muriro kandi ubuziraherezo.
Ibi bikaba ari nabyo bikorwa bibiri by'itegeko.
Icya gatatu: Igikorwa cyiza wagiriye umugambi wo gukora, uzagira umugambi wo gukora igikorwa cyiza abikuye ku mutima, ari umunyakuri mu mugambi we kugeza ubwo nawe abyiyumvamo na Allah akabimubonaho, hanyuma akagira impamvu imubuza gukora cya gikorwa, akibonera igihembo cyuzuye.
Icya kane: Ukoze igikorwa kibi kimwe, yandikirwa icyo kibi kimwe yakoze.
Ibi bibiri bikaba ari byo bisobanura ahavuzwe muri Hadithi ko igikorwa kibi kimwe ukibonera igihano cyacyo kimwe udakubiwe inshuro nyinshi.
Icya gatanu: Igikorwa cyiza kimwe, ukibonera ibyiza byacyo byikubye inshuro icumi, igihe umuntu agize umugambi wo gukora igikorwa cyiza akanagikora, yandikirwa ibihembo byacyo icumi.
Icya gatandatu: Icyiza kimwe wadikirwa ibyiza byacyo magana arindwi, ni igihe muntu yitanze ikintu kimwe mu nzira ya Allah, icyo gihe yandikirwa cya cyiza yitanze byikubye inshuro magana arindwi. Ibi bikaba ari zimwe mu ngabire za Allah n'ubuntu bwe ku bagaragu be.
Naho ibyiciro bine by'abantu ni:
Icya mbere: Hari uwo Allah yahaye ubutunzi hano ku isi, akaba abubayemo neza abona icyo ashatse, ariko ibyo ku munsi w'imperuka akaza ntabyo afite ndetse n'iherezo rye rikazaba mu muriro, uyu ukaba ari umuhakanyi ariko ufite ubutunzi.
Icya kabiri: Ni uwo Allah atagize icyo aha ku isi, ariko akaba yaramuzigamiye ku munsi w'imperuka, uwo icyicaro cye kiba mu ijuru uyu ni umweramana w'umukene.
Icya gatatu: Ni abo Allah ntacyo yahaye hano mu isi no ku munsi w'imperuka, uwo ni umuhakanyi w'umukene.
Icya kane: Ni abo Allah yahaye hano ku isi ndetse akaba anabazigamiye ku munsi w'imperuka, uwo ni umwemeramana w'umutunzi.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igitajiki Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. Ikimalagashi Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Uburyo ineza ya Allah ku bagaragu be ihambaye n'uburyo abakubira ibyiza.
  2. Ubutabera bwa Allah n'ineza ye, aho ikibi izagihanira icyo kibi gusa.
  3. Ubuhambare bw'icyaha cy'ibangikanyamana, kuko kizaba impamvu yo kwimwa ijuru.
  4. Kugaragaza ibyiza byo kwitanga mu nzira ya Allah.
  5. Kongererwa ingororano z'igikorwa uwitanze mu nzira ya Allah ahabwa, ndetse bishobora no guhera kuri magana arindwi, kuko bifasha mu kuzamura ijambo rya Allah no kuryubahisha.
  6. Kugaragaza ko abantu barimo ibyiciro kandi barutanwa.
  7. Allah hano ku isi agabira umwemerama n'utari umwemeramana, ariko ku munsi w'imperuka ntawe azagabira atari umwemeramana.