+ -

عَن أَبِي هُرَيْرَةَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ: قَالَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«يَأْتِي الشَّيْطَانُ أَحَدَكُمْ فَيَقُولُ: مَنْ خَلَقَ كَذَا؟ مَنْ خَلَقَ كَذَا؟ حَتَّى يَقُولَ: مَنْ خَلَقَ رَبَّكَ؟ فَإِذَا بَلَغَهُ فَلْيَسْتَعِذْ بِاللهِ وَلْيَنْتَهِ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 3276]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Shaytwani izira umwe muri mwe ikamubaza iti: Ni nde waremye iki? Ni nde waremye iki? Kugeza ubwo imubajije iti: Ninde waremye Nyagasani wawe?? Uwo bizashyikira ajye yiragiza Allah ngo amurinde Shaytwani wavumwe, kandi arecyere aho ntakomeze kubitekerezaho!"

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 3276]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratanga umuti wavura ibibazo byinshi umwemeramana azanirwa na Shaytwani; Bimwe muri byo nuko Shaytwani imubaza iti: Ni nde waremye iki? Ni nde waremye iki? Ni nde waremye ijuru? Ni nde waremye isi...! Ibyo bibazo byose, umwemeramana akamusubiza ashingiye ku idini n'inyurabwenge na kamere ko ari Allah! Ariko Shaytwani ntanyurwa birangira amujyanye mu bindi kugeza ubwo amubajije ati: Ninde waremye Nyagasani wawe? Icyo gihe nibwo umwemeramana yirukana ibyo bishuko akoresheje kimwe mu buryo butatu:
Kwemera Allah
Kwiragiza Allah ngo akurinde Shaytwani
Kurekera aho ntakomeze kubitekerezaho.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. Ikimalagashi Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kwirengagiza ibishuko bya Shaytwani n'ibitekerezo bye no kudakomeza kubitekerezaho, ahubwo ukagarukira Allah kugira ngo ubyirukane.
  2. Buri icyo ari cyo cyose umutima utekereje gihabanye n'idini kiba giturutse kuri Shaytwani.
  3. Kubuza gutekereza kuri Allah n'imiterere ye, no gushishikariza gutekereza ku biremwa bye n'ibimenyetso bye.