عن ابن عباس رضي الله عنهما قال:
جاءَ رجُلُ إلى النبي صلى الله عليه وسلم فقال: يا رسولَ اللهِ، إن أحدنا يجدُ في نفسِهِ -يُعرِّضُ بالشَّيءِ- لأَن يكونَ حُمَمَةً أحَبُّ إليه من أن يتكلَّم بِهِ، فقال: «اللهُ أكبرُ، اللهُ أكبرُ، الحمدُ لله الذي ردَّ كيدَه إلى الوسوسَةِ».
[صحيح] - [رواه أبو داود والنسائي في الكبرى] - [سنن أبي داود: 5112]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati:
Umugabo umwe yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Umwe muri twe ajya atekereza muri we ikintu, ariko kuba yatwikwa n'umuriro kuri we ni byo byamubera byiza kuruta kuba yakivuga, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Allah Akbar (Imana niyo nkuru), Allah Akbar (Imana niyo nkuru)! Allah niwe ukwiye gushimwa no gusingizwa we uburijemo ibishuko bya Shaytwani.
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Abu DAwud na A-Nasa'iy mu gitabo cye Sunan Al Kubra] - [Sunani Abu Dawudi - 5112]
Umugabo umwe yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Mu by'ukuri umwe muri twe atekereza muri we ikintu ari ko akaba atatinyuka kukivuga, ahubwo akaba yumva kuba yashya agakongoka agahinduka ivu byaba byiza kuruta kukivuga. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga ijambo Allah Akbar (Imana niyo nkuru!) inshuro ebyiri, maze ishimira Allah we uburizamo imigambi ya Shaytwani ku mugaragu we.