عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه قال:
جَاءَ نَاسٌ مِنْ أَصْحَابِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، فَسَأَلُوهُ: إِنَّا نَجِدُ فِي أَنْفُسِنَا مَا يَتَعَاظَمُ أَحَدُنَا أَنْ يَتَكَلَّمَ بِهِ، قَالَ: «وَقَدْ وَجَدْتُمُوهُ؟» قَالُوا: نَعَمْ، قَالَ: «ذَاكَ صَرِيحُ الْإِيمَانِ».
[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 132]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Bamwe mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) baje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko barayibaza bati: Umwe muri twe ajya yiyumva muri we ikintu kimugora kuvuga! Intumwa y'Imana itababaza iti: Namwe cyababayeho? Barayisubiza bati: Yego! Irababwira iti: Icyo ni ikimenyetso cy'ukwemera gitomoye.
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 132]
Itsinda ryo mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ryagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko bayibaza ibyo bajya batekereza bikomeye rimwe na rimwe bikabagora kubivuga kuko biba ari bibi cyangwa se nabo batinya kubivuga; Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Ibyo mujya mutekereza muri mwe ni ikimenyetso kigaragara cy'ukwemera mudashidikanya kubasunikira ku kwanga ibyo Shaytwani ibashyira mu mitima yanyu, kugeza n'ubwo mwanze kubivuga ndetse bikabagora mu mitima yanyu. Kandi Shaytwani ntirabashobora mu mitima yanyu bitandukanye n'abandi yamaze kwigarurira akaba nta na kimwe afite cyo kuyikumira.