عَنِ ابْنِ مَسْعُودٍ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ، قَالَ:
قَالَ رَجُلٌ: يَا رَسُولَ اللهِ، أَنُؤَاخَذُ بِمَا عَمِلْنَا فِي الْجَاهِلِيَّةِ؟ قَالَ: «مَنْ أَحْسَنَ فِي الْإِسْلَامِ لَمْ يُؤَاخَذْ بِمَا عَمِلَ فِي الْجَاهِلِيَّةِ، وَمَنْ أَسَاءَ فِي الْإِسْلَامِ أُخِذَ بِالْأَوَّلِ وَالْآخِرِ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 6921]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Ibun Masuud (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese tuzahanirwa ibyo twajyaga dukora mu gihe cy'ubujiji (cya mbere y'ubuyisilamu)? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: " Uzakora neza yaramaze kuba umuyisilamu, ntazahanirwa ibyo yakoze mu gihe cy'ubujiji, n'uzakora nabi yaramaze kuba umuyisilamu azahanirwa ibyo yakoze mbere n'ibyo yakoze nyuma."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 6921]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ibyiza byo kuba umuyisilamu. Kandi ko ubaye umuyisilamu agakora neza abikoze kubera Allah kandi ari umunyakuri; ntazahanirwa ibyaha yakoze mbere y'uko aba umuyisilamu. Kandi ko uzakora ibikorwa bibi yaramaze kuba umuyisilamu nko kuba yaba indyarya cyangwa se akava mu idini ry'ubuyisilamu, azahanirwa ibyaha yakoze mu buhakanyi ndetse n'ibyo yakoze amaze kuba umuyisilamu.