+ -

عن أبي سعيد الخُدْريِّ رضي الله عنه قال: سمعت رسول الله صلى الله عليه وسلم يقول:
«‌مَنْ ‌رَأَى ‌مِنْكُمْ ‌مُنْكَرًا فَلْيُغَيِّرْهُ بِيَدِهِ، فَإِنْ لَمْ يَسْتَطِعْ فَبِلِسَانِهِ، فَإِنْ لَمْ يَسْتَطِعْ فَبِقَلْبِهِ، وَذَلِكَ أَضْعَفُ الْإِيمَانِ».

[صحيح] - [رواه مسلم]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Said Al Khudriy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Umwe muri umwe uzabona ikibi gikorwa ajye agikuzaho ukuboko kwe, natabishobora akoreshe ururimi rwe, natabishobora ababare ku mutima, ariko uko ni ukwemera guciriritse."

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Muslim.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iradutegeka gukosora ikibi icyo ari cyo cyose Allah yabujije ndetse n'Intumwa y'Imana yabujije, ariko bikagendana n'ubushobozi. Bityo iyo abonye ikibi ni ngombwa ko agikuraho akoresheje ukuboko igihe abishoboye. Iyo atabishoboye icyo kibi agikuzaho ururimi akabuza ugikora ndetse akanamugaragariza ingaruka zacyo akanamuyobora inzira iganisha ku cyiza aho gukora ikibi. Iyo nabyo atabishoboye, ababara ku mutima akacyanga ndetse akanagira umugambi w'uko iyo ashobora ku gikuraho yari kugikuraho. Ariko uko kubabara ku mutima ni rwo rwego rwa nyuma mu nzego zo gukuraho ikibi.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Iyi Hadithi ni ishingiro mu kugaragaza inzego zo gukuraho ikibi no kukibuza.
  2. Itegeko ry'uko Kubuza ikibi bikorwa mu byiciro bijyanye n'ubushobozi bwo kugikuraho.
  3. Kubuza ikibi ni umuryango uhambaye mu idini, kandi nta n'umwe bitareba, ndetse bitegetswe buri muyisilamu bijyanye n'ubushobozi bwe.
  4. Kubwiriza ibyiza no kubuza ibibi ni bimwe mu bigize ukwemera, kandi ukwemera kuriyongera ndetse kukanagabanyuka.
  5. Kubuza ikibi bisaba kubanza kugira ubumenyi bw'uko icyo gikorwa ari kibi.
  6. Kubuza ikibi bisaba kuba bitari buteze ikibi kiruseho.
  7. Kubuza ikibi bigira uburyo bikorwamo ndetse n'ibisabwa umuyisilamu aba agomba kubanza kwiga no kumenya.
  8. Kwamagana ikibi bisaba kubanza kumenya uburyo amategeko y'idini yagennye yo kugikuraho, ndetse bisaba n'ubumenyi hamwe n'ubushishozi.
  9. Kutababazwa n'ikibi ku mutima ni ibigaragaza ukwemera gucye kwa nyirawo.