+ -

عن جابر رضي الله عنه:
أَنَّ رَجُلًا سَأَلَ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، فَقَالَ: أَرَأَيْتَ إِذَا صَلَّيْتُ الصَّلَوَاتِ الْمَكْتُوبَاتِ، وَصُمْتُ رَمَضَانَ، وَأَحْلَلْتُ الْحَلَالَ، وَحَرَّمْتُ الْحَرَامَ، وَلَمْ أَزِدْ عَلَى ذَلِكَ شَيْئًا، أَأَدْخُلُ الْجَنَّةَ؟ قَالَ: «نَعَمْ»، قَالَ: وَاللهِ لَا أَزِيدُ عَلَى ذَلِكَ شَيْئًا.

[صحيح] - [رواه مسلم]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yavuze ko:
Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati:Urabibona ute ndamutse nsaye iswala nategetswe, nkasiba igisibo cy'ukwezi kwa Ramadhan, nkazirura ibiziruye, nkaziririza ibiziririjwe, singire ikindi nongeraho, ibi byonyine byazanyinjiza mu ijuru? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Yego! Wa mugabo aravuga ati: Ndahiye ku izina rya Allah ko nta kindi nzongeraho!

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Muslim.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko usaye iswala eshanu z'itegeko nta gire ikindi yongeraho mu iswala z'umugereka, agasiba ukwezi kwa Ramadhan ntagire igisibo cy'umugereka akora, akemera ibyo yaziruriwe akabikora, akemera ibyo yaziririjwe akabyirinda, azinjira mu ijuru.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Umuyisilamu akwiye gushishikarira gukora ibyo yategetswe no kwirinda ibyo yaziririjwe, kandi agaharanira ko intego ye ari ukuzinjira mu ijuru.
  2. Agaciro ko gukora ibiziruye no kwemera ko biziruye, no kwirinda ibiziririjwe no kwemera ko biziririjwe.
  3. Gukora ibikorwa by'itegeko no kureka ibiziririjwe ni imwe mu mpamvu zo kwinjira mu ijuru.