Urutonde rwa Hadith.

Mu by'ukuri iswalat iremerera indyarya ni iswalat ya nijoro (Al Isha-i) n'iya mu gitondo (Al Fadj'ri)! N'iyo baza kumenya ibyiza byazo bari kujya baza kuzisenga kabone n'iyo baba bakambakamba
عربي الإنجليزية الأوردية
Iswala eshanu kuri eshanu, n'idjuma kugera ku idjuma ndetse na Ramadhan kugera kuri Ramadhan, bihanagura ibyaha wakora hagati aho igihe cyose wirinze ibyaha bikuru
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzasali iswalat yo mu rucyerera (A-Swub'hi) azaba ari mu burinzi bwa Allah
عربي الإنجليزية الأوردية
Urabibona ute ndamutse nsaye iswala nategetswe, nkasiba igisibo cy'ukwezi kwa Ramadhan, nkazirura ibiziruye, nkaziririza ibiziririjwe
عربي الإنجليزية الأوردية
“Kwisukura ni kimwe mu bigize ukwemera. No kuvuga uti: Al Ham’dulilahi-Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah, byuzuza umunzani (w’ibikorwa by’umuntu), naho kuvuga ‘Sub’hanallahi walham’du lilahi-Ubutagatifu n’ishimwe ni ibya Allah, byuzuza ibiri hagati y’ibirere n’isi
عربي الإنجليزية الأوردية
Ni ikihe gikorwa Allah akunda kuruta ibindi? Iransubiza iti: "Ni iswalat ikorewe mu gihe cyayo." Ndongera ndayibaza nti: Nyuma yayo hakurikiraho ikindi kihe? Iransubiza iti: "Ni ukubaha ababyeyi bombi." Ndongera ndayibaza nti: Nyuma yayo hakurikiraho ikihe? Iransubiza iti: Ni uguharanira inzira ya Allah (Djihadi)
عربي الإنجليزية الأوردية
Nahaye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihango cy'uko mpamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah, ndetse ko na Muhamadi ari Intumwa ya Allah, no guhozaho iswalat, no gutanga amaturo, no kumva no kumvira, ndetse no kugira inama buri muyisilamu
عربي الإنجليزية الأوردية
Jya uhozaho kubamira Allah kenshi, kubera ko ntabwo uzubamira Allah inshuro imwe usibye ko azakuzamura mu ntera, akanakubabarira ibyaha
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzasali iswalat ebyiri zo mu bihe by'imbeho, azinjira mu ijuru
عربي الإنجليزية الأوردية
Mubibona mute, umugezi utemba uramutse unyura imbere y'umuryango w'inzu y'umwe muri mwe, buri munsi akajya awogamo inshuro eshanu, ese hari umwanda wasigara ku mubiri we?
عربي الإنجليزية الأوردية
Nta n'umwe usali mbere y'uko izuba rirasa cyangwa se rirenga uzigera yinjira mu muriro
عربي الإنجليزية الأوردية
Nta muyisilamu n'umwe igihe cy'iswalat y'itegeko kigera agatawaza neza, akibombarika, akunama mu buryo bwiza, usibye ko biba icyiru cy'ibyaha yakoze mbere yaho igihe cyose atakoze ibyaha bikuru. bikagenda gutyo ibihe byose
عربي الإنجليزية الأوردية
Yewe Bilali, tangaza ko iswalat itangiye, tuyiruhukiremo!
عربي الإنجليزية الأوردية