+ -

عن جُندب بن عبد الله القَسْرِِي رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«مَنْ صَلَّى صَلَاةَ الصُّبْحِ فَهُوَ فِي ذِمَّةِ اللهِ، فَلَا يَطْلُبَنَّكُمُ اللهُ مِنْ ذِمَّتِهِ بِشَيْءٍ، فَإِنَّهُ مَنْ يَطْلُبْهُ مِنْ ذِمَّتِهِ بِشَيْءٍ يُدْرِكْهُ، ثُمَّ يَكُبَّهُ عَلَى وَجْهِهِ فِي نَارِ جَهَنَّمَ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 657]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Djun'dubi Ibun Abdillah Al Qas'riy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Uzasali iswalat yo mu rucyerera (A-Swub'hi) azaba ari mu burinzi bwa Allah Bityo Allah ibigendanye n'ubwo bwishingizi bwe, kuko uwo azabiryoza akabimubaza azabimuhanira, narangiza amurundumurire mu muriro wa Jahanamu.”

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 657]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu ukoze iswalat yo mu rukerera aba ari mu burinzi bwa Allah no mu bwishingizi bwe, aramutabara akanamurengera.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije yihanangiriza abica iryo sezerano ntibarikore, nko kuba batasali Al Fadj'ri, cyangwa se bakaba bagirira nabi usari Al Fadj'ri ko bakwiye ibihano bikomeye by'uko Allah azabaryoza impamvu batabikoze, kandi uwo Allah azabibaza azahura n'ibihano bye, hanyuma ajugunywe mu muriro wa Djahanamu.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. Ikimalagashi Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. Iki Uzubeki Ikinya Ukereni
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kugaragaza agaciro k'iswalat yo mu rucyerera n'ibyiza byayo.
  2. Kwihanangiriza mu buryo bukomeye kugirira nabi umuntu witwararika gusali iyi swalat yo mu rucyerera.
  3. Allah Nyir'ubutagatifu ahorera abagaragu be bakora ibikorwa byiza.
Ibirenzeho.