عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«مَنْ غَدَا إِلَى الْمَسْجِدِ أَوْ رَاحَ أَعَدَّ اللهُ لَهُ فِي الْجَنَّةِ نُزُلًا، كُلَّمَا غَدَا أَوْ رَاحَ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح مسلم: 669]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire), nawe abikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Umuntu uzazindukira ku musigiti cyangwa se bugorobye, Allah yamuteguriye amazimano mu ijuru, buri uko aje azindutse mu rukerera cyangwa se aje bugorobye."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Muslim - 669]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahaye inkuru nziza umuntu uje ku musigiti mu masengesho cyangwa se kubera gushaka ubumenyi cyangwa se azanywe n'ikindi mu ntego nziza, igihe cyose yahazira byaba mu rukerera cyangwa se bugorobye ko Allah yamuteguriye ahantu n'amazimano mu ijuru, buri uko aje ku musigiti byaba mu ijoro cyangwa se ku manywa.