عَنْ أَبِي عَبْدِ اللَّهِ جَابِرِ بْنِ عَبْدِ اللَّهِ الْأَنْصَارِيِّ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُمَا:
أَنَّ رَجُلًا سَأَلَ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، فَقَالَ: أَرَأَيْتَ إِذَا صَلَّيْتُ المَكْتُوبَاتِ، وَصُمْتُ رَمَضَانَ، وَأَحْلَلْتُ الحَلَالَ، وَحَرَّمْتُ الحَرَامَ، وَلَمْ أَزِدْ عَلَى ذَلِكَ شَيْئًا، أَأَدْخُلُ الجَنَّةَ؟ قَالَ: «نَعَمْ».
[صحيح] - [رواه مسلم] - [الأربعون النووية: 22]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu Abdillah Djabir Ibun Abdillahi Al An'swariy (Imana ibishimire bombi) yaravuze ati:
Umuntu yabajije Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: "Ese urabibona ute ngiye nsenga amasengesho y’itegeko, nkasiba ukwezi kwa Ramadhan, nkakora ibiziruye, nkanirinda ibiziririjwe, maze singire na kimwe ndenza kuri ibi nakwinjira mu ijuru? Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Yego.
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [الأربعون النووية - 22]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko usaye iswala eshanu z'itegeko nta gire ikindi yongeraho mu iswala z'umugereka, agasiba ukwezi kwa Ramadhan ntagire igisibo cy'umugereka akora, akemera ibyo yaziruriwe akabikora, akemera ibyo yaziririjwe akabyirinda, azinjira mu ijuru.