عَنْ جَابِرِ بْنِ عَبْدِ اللَّهِ رضي الله عنهما أَنَّ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«مَنْ أَكَلَ ثُومًا أَوْ بَصَلًا، فَلْيَعْتَزِلْنَا -أَوْ قَالَ: فَلْيَعْتَزِلْ- مَسْجِدَنَا، وَلْيَقْعُدْ فِي بَيْتِهِ»، وَأَنَّ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ أُتِيَ بِقِدْرٍ فِيهِ خَضِرَاتٌ مِنْ بُقُولٍ، فَوَجَدَ لَهَا رِيحًا، فَسَأَلَ فَأُخْبِرَ بِمَا فِيهَا مِنَ البُقُولِ، فَقَالَ قَرِّبُوهَا إِلَى بَعْضِ أَصْحَابِهِ كَانَ مَعَهُ، فَلَمَّا رَآهُ كَرِهَ أَكْلَهَا، قَالَ: «كُلْ فَإِنِّي أُنَاجِي مَنْ لاَ تُنَاجِي».
ولِمُسْلِمٍ عَنْ جَابِرِ بْنِ عَبْدِ اللهِ، عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ: «مَنْ أَكَلَ مِنْ هَذِهِ الْبَقْلَةِ، الثُّومِ - وقَالَ مَرَّةً: مَنْ أَكَلَ الْبَصَلَ وَالثُّومَ وَالْكُرَّاثَ فَلَا يَقْرَبَنَّ مَسْجِدَنَا، فَإِنَّ الْمَلَائِكَةَ تَتَأَذَّى مِمَّا يَتَأَذَّى مِنْهُ بَنُو آدَمَ».
المزيد
Hadith yaturutse kwa Djabir Ibun Abdillah (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Uzarya tungurusumu cyangwa se igitunguru, ajye atwitarura cyangwa se yaravuze ati: Ajye yitarura umusigiti wacu, ahame iwe mu rugo." Yanavuze kandi ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bayizaniye isafuriya irimo imboga zitandukanye, yumva umwuka wazo maze irabaza bayibwira ubwoko bwazo, Djabir aravuga ati: Bazegereza bamwe mu basangirangendo bayo bari kumwe, ubwo yayibonaga nawe yanga kuzirya nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "Rya kuko njye nganira n'abo utaganira nabo (Abamalayika)." Na Muslim mu mvugo ya Djabir Ibun Abdillah nawe abikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Uzarya kuri izi mboga- tungurusumu- cyangwa se ku yindi nshuro yaravuze iti: Uzarya ibitunguru na tungurusumu, ntazegere umusigiti wacu, kubera ko abamalayika babangamirwa n'ibibangamira bene Adamu."