+ -

عن أبي هريرة رضي الله عنه
عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، فِيمَا يَحْكِي عَنْ رَبِّهِ عَزَّ وَجَلَّ، قَالَ: «أَذْنَبَ عَبْدٌ ذَنْبًا، فَقَالَ: اللَّهُمَّ اغْفِرْ لِي ذَنْبِي، فَقَالَ تَبَارَكَ وَتَعَالَى: أَذْنَبَ عَبْدِي ذَنْبًا، فَعَلِمَ أَنَّ لَهُ رَبًّا يَغْفِرُ الذَّنْبَ، وَيَأْخُذُ بِالذَّنْبِ، ثُمَّ عَادَ فَأَذْنَبَ، فَقَالَ: أَيْ رَبِّ اغْفِرْ لِي ذَنْبِي، فَقَالَ تَبَارَكَ وَتَعَالَى: عَبْدِي أَذْنَبَ ذَنْبًا، فَعَلِمَ أَنَّ لَهُ رَبًّا يَغْفِرُ الذَّنْبَ، وَيَأْخُذُ بِالذَّنْبِ، ثُمَّ عَادَ فَأَذْنَبَ، فَقَالَ: أَيْ رَبِّ اغْفِرْ لِي ذَنْبِي، فَقَالَ تَبَارَكَ وَتَعَالَى: أَذْنَبَ عَبْدِي ذَنْبًا، فَعَلِمَ أَنَّ لَهُ رَبًّا يَغْفِرُ الذَّنْبَ، وَيَأْخُذُ بِالذَّنْبِ، اعْمَلْ مَا شِئْتَ فَقَدْ غَفَرْتُ لَكَ».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu byo yahishuriwe akuye kwa Nyagasani we yavuze ati: "c2">“Umugaragu wanjye aracumura akavuga ati: “Mana yanjye, mbabarira icyaha cyanjye! Imana Nyagasani ikavuga iti: “Umugaragu wanjye yacumuye hanyuma amenya ko afite Nyagasani ubabarira ibyaha kandi akabimuhanira [aramutse aticujije]. Wa mugaragu akongera agacumura maze akavuga ati: “Nyagasani, mbabarira icyaha cyanjye. Imana Nyirubutagatifu na yo ikavuga iti: “Umugaragu wanjye yacumuye amenya ko afite Nyagasani ubabarira ibyaha akabimuhanira [aramutse aticujije]. Wa mugaragu akongera agacumura maze akavuga ati: “Nyagasani, mbabarira icyaha cyanjye. Imana Nyirubutagatifu na yo ikavuga iti: “Umugaragu wanjye yacumuye amenya ko afite Nyagasani ubabarira ibyaha kandi akabimuhanira [aramutse aticujije]. None mbabariye umugaragu wanjye, nakore icyo ashaka.”

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahishuriwe imvugo iyikuye kwa Nyagasani wayo yavuze ko umugaragu iyo akoze icyaha yarangiza akavuga ati: Mana mbabarira icyaha cyanjye, Allah aravuga ati: Umugaragu wanjye yakoze icyaha amenya ko afite Nyagasani we ubabarira ibyaha, nuko akakimubabarira cyangwa se akakimuhanira, namaze kumubabarira. Hanyuma iyo yongeye gukora icyaha akavuga ati: Mana Nyagasani mbabarira ibyaha byanjye, Allah aravuga ati: Umugaragu wanjye yakoze icyaha amenya ko afite Nyagasani ubabarira ibyaha! Nuko akabimubabarira cyangwa akabimubabarira, usibye ko mbabarira umugaragu wanjye. Hanyuma iyo yongeye gukora icyaha akavuga ati: Mana Nyagasani mbabarira ibyaha byanjye, Allah aravuga ati: Umugaragu wanjye yakoze icyaha amenya ko afite Nyagasani ubabarira ibyaha! Nuko akabimubabarira cyangwa akabimuhanira, usibye ko mbabarira umugaragu wanjye. Nakore icyo ashatse niba igihe cyose akoze icyaha yicuza, kandi akababazwa nacyo, ndetse agafata umugambi wo kutazasubira, ariko rimwe na rimwe umutima we ukamunesha akongera agakora icyaha; niba abigenza atyo akora icyaha yarangiza akicuza nanjye nzakomeza kumubabarira, kubera ko kwicuza bisiba ibyabibanjirije.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Impuhwe za Allah zagutse ku bagaragu be, kandi ko umuntu uko yakora icyaha kose, iyo agarukiye Allah akamwicuzaho aramubabarira.
  2. Umwemeramana yiringira imbabazi za Nyagasani we, agatinya ibihano bye, akihutira kwicuza ntatsimbarare ngo akomeze kuba mu byaha.
  3. Ibisabwa kugira ngo ukwicuza kwakirwe ni ibi bikurikira: Kureka icyaha, no kubabazwa nacyo no gufata umugambi wo kutazagisubira; ariko iyo ari icyaha cy'amahugu yakorewe abagaragu nk'ikijyanye n'imitungo yabo cyangwa se icyubahiro cyabo, cyangwa se n'ubuzima bwabo, hiyongeraho icya kane ari cyo cyo gusaba imbabazi uwo wagikoreye cyangwa se ukakimusubiza.
  4. Agaciro ko kumenya Allah bituma umugaragu amenya amategeko y'idini rye, bikanatuma yicuza buri uko akoze icyaha, bityo ntiyihebe cyangwa se ngo atsimbarare.