+ -

عَنْ المِقْدَادِ بْنَ عَمْرٍو الكِنْدِيَّ رضي الله عنه:
أَنَّهُ قَالَ لِرَسُولِ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: أَرَأَيْتَ إِنْ لَقِيتُ رَجُلًا مِنَ الكُفَّارِ فَاقْتَتَلْنَا، فَضَرَبَ إِحْدَى يَدَيَّ بِالسَّيْفِ فَقَطَعَهَا، ثُمَّ لاَذَ مِنِّي بِشَجَرَةٍ، فَقَالَ: أَسْلَمْتُ لِلَّهِ، أَأَقْتُلُهُ يَا رَسُولَ اللَّهِ بَعْدَ أَنْ قَالَهَا؟ فَقَالَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «لاَ تَقْتُلْهُ» فَقَالَ: يَا رَسُولَ اللَّهِ إِنَّهُ قَطَعَ إِحْدَى يَدَيَّ، ثُمَّ قَالَ ذَلِكَ بَعْدَ مَا قَطَعَهَا؟ فَقَالَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «لاَ تَقْتُلْهُ، فَإِنْ قَتَلْتَهُ فَإِنَّهُ بِمَنْزِلَتِكَ قَبْلَ أَنْ تَقْتُلَهُ، وَإِنَّكَ بِمَنْزِلَتِهِ قَبْلَ أَنْ يَقُولَ كَلِمَتَهُ الَّتِي قَالَ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 4019]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Al Miq'dad Ibun Amri Al Kindiy (Imana imwishimire) yavuze ko
Yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Urabibona ute ndamutse mpuye n'umugabo umwe w'umuhakanyi tugasakirana mu mirwano, akanca ukuboko kumwe n'inkota ye, hanyuma akanyihisha inyuma y'igiti akavuga ati: Mbaye umuyisilamu kubera Allah, ese namwica yewe Ntumwa y'Imana nyuma y'uko abivuze? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Ntuzamwice! Aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana, none ko yaciye ukuboko kwanjye, biriya akaba yabivuze nyuma yo kuguca? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'amahoro n'imigisha) iravuga iti: Ntumwice, kuko numwica araba agiye mu mwanya wawe mbere y'uko umwica, nawe ujye mu mwanya we mbere y'uko avuga ibyo yavuze."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 4019]

Ibisobanuro birambuye.

Al Miqdad Ibun Al As'wad (Imana imwishimire) yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe yaba ahuriye ku rugamba n'umwe mu bahakanyi, bagasakirana n'inkota zabo, kugeza ubwo uwo muhakanyi amuciye ukuboko, hanyuma aguhungira inyuma y'igiti agahita avuga ko ahamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah, ese naba nziruriwe kumwica nyuma y'uko yanciye ukuboko?
Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Ntuzamwice.
Arongera aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana, kandi yanciye ukuboko hanyuma mureke simwice?
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Ntuzamwice, kuko amaraso ye yahise aba ikizira kuri wowe, kandi uramutse umwishe nyuma yo kuba umuyisilamu, ubwo azaba ameze nkawe aziririjwe kwicwa kubera kuba umuyisilamu, nawe ube ugiye mu mwanya we ube wemerewe kwicwa byo guhora uzira ko wamwishe.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Umuntu ugaragaje ko abaye umuyisilamu mu mvugo n'ibikorwa biba bibaye ikizira kumwica.
  2. Iyo umwe mu bahakanyi abaye umuyisilamu ku rugamba, amaraso ye aba abaye ikizira, biba bibaye itegeko kureka kumwica cyeretse agaragaweho n'ikinyuranyo cyabyo.
  3. Ni itegeko ku muyisilamu ko amarangamutima ye agomba kujyana n'ibyo amategeko yagennye, bitari ukwihorera cyangwa se irondakoko.
  4. Umumenyi Ibun Hadjar yaravuze ati: Biremewe ko umuntu yabaza ikibazo ku bimugwiririye mbere y'uko bibaho ashingiye kukuba icyo kibazo kitarabaho, naho ibivugwa ko byavuzwe na bamwe mu batubanjirije ko bitemewe, ibi byasobanurwa nk'ibidakunze kubaho kenshi, naho ibishoboka ko byabaho biremewe mu mategeko kubibaza kugira ngo bimenyekane.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikinyaromaniya Igihongari الموري Igikanada. Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.