Urutonde rwa Hadithi.

Mana Nyagasani imva yanjye ntuzayigire ahakorerwa ibangikanyamana
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzarahira ku kindi kitari Allah azaba ahakanye cyangwa se akoze ibangikanyamana
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mu by'ukuri iswalat iremerera indyarya ni iswalat ya nijoro (Al Isha-i) n'iya mu gitondo (Al Fadj'ri)! N'iyo baza kumenya ibyiza byazo bari kujya baza kuzisenga kabone n'iyo baba bakambakamba
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mu by'ukuri ibyo ntinya kuri mwe ni ibangikanyamana rito! Nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: None ibangikanyamana rito ni irihe yewe Ntumwa y'Imana? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: Ni ugukorera ijisho
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mu by'ukuri ugiye guhura n'abantu bahawe igitabo, nuhura nabo uzabahamagarire guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, kandi ko na Muhamadi ari Intumwa ya Allah
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzahura na Allah ataramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru. N'uzahura nawe yaramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose azinjira mu muriro
عربي Icyongereza. Iki Urdu
“Uzazana igihimbano mu idini ryacu kitayirimo, kizamugarukira
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ntari muri twe uwizera amahirwe cyangwa se umwaku mu bintu, cyangwa se ukora ubupfumu cyangwa se agasaba kubukorerwa, cyangwa se uroga, cyangwa se usaba kurogerwa
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzajya ku mupfumu akagira icyo amubaza, iswala ze azakora mu minsi mirongo ine ntabwo zizemerwa!
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umuntu wize ubumenyi bw'iby'inyenyeri, azaba yize bumwe mu bumenyi bw'uburozi, na buri uko ubwongereye niko aba yongera kwiga uburozi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ukwemera kurimo izego zirenga mirongo irindwi- cyangwa se zirenga mirongo itandatu-, urwego ruruta izindi ni ukuvuga ijambo LA ILAHA ILA LLAHU: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, n'uruciriritse muri zo ni ugukura mu nzira
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ibyo baba bavuze bikaba ukuri, ni ijini riba ryaryumvise rikaryongorera mu gutwi k'umwambari waryo, maze bakarivanga n'ibinyoma birenga ijana!
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ubuyisilamu bwubakiye ku nkingi eshanu
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umwe muri umwe uzabona ikibi gikorwa ajye agikuzaho ukuboko kwe, natabishobora akoreshe ururimi rwe, natabishobora ababare ku mutima, ariko uko ni ukwemera guciriritse
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzakora neza yaramaze kuba umuyisilamu, ntazahanirwa ibyo yakoze mu gihe cy'ubujiji, n'uzakora nabi yaramaze kuba umuyisilamu azahanirwa ibyo yakoze mbere n'ibyo yakoze nyuma
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Urabibona ute ndamutse nsaye iswala nategetswe, nkasiba igisibo cy'ukwezi kwa Ramadhan, nkazirura ibiziruye, nkaziririza ibiziririjwe
عربي Icyongereza. Iki Urdu
“Kwisukura ni kimwe mu bigize ukwemera. No kuvuga uti: Al Ham’dulilahi-Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah, byuzuza umunzani (w’ibikorwa by’umuntu), naho kuvuga ‘Sub’hanallahi walham’du lilahi-Ubutagatifu n’ishimwe ni ibya Allah, byuzuza ibiri hagati y’ibirere n’isi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mu by'ukuri hagati y'umuntu n'ibangikanyamana n'ubuhakanyi ni ukuba yareka iswalat
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Isezerano riri hagati yacu nabo ni iswalat, bityo uzarireka azaba ahakanye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umuntu uzahamagarira abandi kuyoboka, azabibonera ibihembo bingana n'iby'abamwumviye bakamukurikira, nta kigabanyutse mu bihembo bazabona
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Kwemera umwaku ni ibangikanyamana, kwemera umwaku ni ibangikanyamana, kwemera umwaku ni ibangikanyamana (inshuro eshatu), kandi nta n'umwe muri twe usibye ko hari ubwo abitekereza, ariko Allah Nyir'ubutagatifu abikuzaho kumwiringira (A-Tawakul)
عربي Icyongereza. Iki Urdu
kubera ko nta munsi n'umwe yigeze avuga ati: RABI GH'FIR LII KHATWIATII YAWUMU DINI: Mana Nyagasani, ku munsi w'imperuka uzambabarire ibyaha byanjye!
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mwaba muzi uko Nyagasani wanyu ambwiye? Turayisubiza tuti: Allah n'Intumwa ye ni bo babizi! Nuko iratubwira iti: Bucya mu bagaragu banjye harimo unyemera n'umpakana
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umwe muri twe ajya yiyumva muri we ikintu kimugora kuvuga! Intumwa y'Imana itababaza iti: Namwe cyababayeho? Barayisubiza bati: Yego! Irababwira iti: Icyo ni ikimenyetso cy'ukwemera gitomoye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Shaytwani izira umwe muri mwe ikamubaza iti: Ni nde waremye iki? Ni nde waremye iki? Kugeza ubwo imubajije iti: Ninde waremye Nyagasani wawe?? Uwo bizashyikira ajye yiragiza Allah ngo amurinde Shaytwani wavumwe, kandi arecyere aho ntakomeze kubitekerezaho!
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mu by'ukuri Allah ntajya ahuguza umwemeramana icyiza yakoze, akimuhembera hano ku isi ndetse akazanakimuhembera ku munsi w'imperuka
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Wabaye umuyisilamu ufite n'ibyiza wakoze mbere
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Urugero rw'indyarya mu idini ni nk'urw'ihene yayobeye mu wundi mukumbi w'ihene, ikajya ikurikira izo ibonye, ubundi igakurikira izindi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mu by'ukuri ukwemera kw'umwe muri mwe kurasaza nk'uko umwambaro usaza! Mujye musaba Allah avugurure ukwemera kwanyu mu mitima yanyu.'
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Njye ku kizenga cy'amazi nahawe nzaba ndeba buri wese muri mwe ukinyuraho, hari n'abazakumirwa kukigeraho maze ninginge Nyagasani wanjye ngira nti: Bariya nabo ni abanjye, kandi ni bamwe mu bayoboke banjye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha), yo munyakuri w'umwizerwa kuruta abandi yaratuganirije igira iti “Mu by’ukuri, buri wese muri mwe iremwa rye ribera mu nda ya nyina; mu gihe cy’iminsi n'amajoro
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Kandi njye ndi Dwimam Ibun Tha'alabat, umuvandimwe wa bene Saadi Ibun Bak'ri
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Abayahudi bararakariwe, n'abanaswara barayobye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Vuga ijambo LA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah), nzaryifashishe ku munsi w'imperuka nkuvuganira
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Rwose ibyo uvuga ndetse uhamagarira ni byiza, iyaba watubwiraga niba ibyo twakoze hari icyiru byaba
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzadutunga intwaro cyangwa se akayitubanguraho, uwo ntabwo ari muri twe
عربي Icyongereza. Iki Urdu