عَنْ أَبِي ذَرٍّ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ أَنَّهُ سَمِعَ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَقُولُ:
«لاَ يَرْمِي رَجُلٌ رَجُلًا بِالفُسُوقِ، وَلاَ يَرْمِيهِ بِالكُفْرِ، إِلَّا ارْتَدَّتْ عَلَيْهِ، إِنْ لَمْ يَكُنْ صَاحِبُهُ كَذَلِكَ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 6045]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu Dhari (Imana imwishimire) yavuze ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Umwe muri mwe ntazashinja mugenzi we kuba inkozi y'ibibi, cyangwa se ngo amushinje ubuhakanyi usibye ko bimugarukira akaba ari we uba ibyo ashinjije bagenzi be, mu gihe uwo abishinje atari ko ameze."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 6045]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yihanangirije umuntu ubwira mugenzi we ati: Wowe uri inkozi y'ibibi, cyangwa se wowe uri umuhakanyi, iyo atari uko abivuze, icyo gihe niwe uba abikwiye, bikaba ari we bigarukira; naho iyo uko abivuze ari ko biri, ntibimugaruka kubera ko aba yavuze ukuri.