+ -

عن عائشة رضي الله عنها قالت:
كَانَ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَذْكُرُ اللهَ عَلَى كُلِّ أَحْيَانِهِ.

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 373]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yibukaga (yasingizaga) Allah mu bihe byayo byose.

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 373]

Ibisobanuro birambuye.

Aishat Nyina w'abemera (Imana imwishimire) aravuga ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yashishikazwaga cyane no gusingiza Allah, kandi ko yibukaga Allah ibihe byose ahantu hose mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. Ikimalagashi Igitaliyani. Igikanada. Ikinya Azeri Ikinya Ukereni
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ntabwo isuku (Twaharat) yaba iyo koga cyangwa se gutawaza ari ngombwa igihe ushaka gusingiza Allah!
  2. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahozagaho gusingiza Allah Nyir'ubutagatifu!
  3. Gushishikariza guhozaho gusingiza Allah ibihe byose mu rwego rwo kwigana Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), usibye igihe bitemewe nk'igihe uri kwiherera.
Ibirenzeho.