عَنْ أَنَسٍ رضي الله عنه أَنَّ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«إِذَا تَوَضَّأَ أَحَدُكُمْ وَلَبِسَ خُفَّيْهِ فَلْيُصَلِّ فِيهِمَا، وَلْيَمْسَحْ عَلَيْهِمَا ثُمَّ لَا يَخْلَعْهُمَا إِنْ شَاءَ إِلَّا مِنْ جَنَابَةٍ».
[صحيح] - [رواه الدارقطني] - [سنن الدارقطني: 781]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Umwe muri mwe natawaza, akambara amasogisi akoze mu ruhu (Khofu) ze, ajye asali azambaye, azihanagureho, nabishaka ntaziyambure cyeretse igihe afite ijanaba.
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na A-Daraqutw'niy] - [Sunani A-Daraqutw'niy - 781]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko umuyisilamu wambaye amasogisi akoze mu ruhu nyuma y'uko atawaje, hanyuma agacyenera kongera gutawaza, yemerewe kuzihanagura nabishaka, agasali azambaye mu gihe runaka, usibye igihe agize ijanaba imusaba kwiyuhagira, nibwo aziyambura.