+ -

عَنْ أَنَسٍ رضي الله عنه أَنَّ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«إِذَا تَوَضَّأَ أَحَدُكُمْ وَلَبِسَ خُفَّيْهِ فَلْيُصَلِّ فِيهِمَا، وَلْيَمْسَحْ عَلَيْهِمَا ثُمَّ لَا يَخْلَعْهُمَا إِنْ شَاءَ إِلَّا مِنْ جَنَابَةٍ».

[صحيح] - [رواه الدارقطني] - [سنن الدارقطني: 781]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Umwe muri mwe natawaza, akambara amasogisi akoze mu ruhu (Khofu) ze, ajye asali azambaye, azihanagureho, nabishaka ntaziyambure cyeretse igihe afite ijanaba.

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na A-Daraqutw'niy] - [Sunani A-Daraqutw'niy - 781]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko umuyisilamu wambaye amasogisi akoze mu ruhu nyuma y'uko atawaje, hanyuma agacyenera kongera gutawaza, yemerewe kuzihanagura nabishaka, agasali azambaye mu gihe runaka, usibye igihe agize ijanaba imusaba kwiyuhagira, nibwo aziyambura.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ntibyemewe guhanagura ku masogisi akoze mu ruhu (Khofu), cyeretse igihe umuntu yazambaye afite isuku.
  2. Igihe cyo guhanagura amasogisi akoze mu ruhu (Khofu) ku muntu utari ku rugendo ni amanywa n'ijoro; naho uri ku rugendo ni iminsi itatu n'amajoro yayo.
  3. Guhanagura amasogisi akoze mu ruhu (Khofu) ni umwihariko ku muntu wagize umwanda muto ntabwo ari umukuru, naho umukuru ntibyemewe kuzihanagura, ahubwo azikuramo akiyuhagira umubiri wose akanakaraba ibirenge byombi.
  4. Ni byiza gusali wambaye inkweto na Khofu n'ibindi nkabyo, mu rwego rwo kunyuranya n'abayahudi, igihe byari bisukuye, kandi bitabangamira abasali, cyangwa se atari mu misigiti irambuyemo amatapi, aho ntibyemewe.
  5. Guhanagura amasogisi akoze mu ruhu (Khofu) ni mu rwego rwo korohereza abayoboke b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikinyaromaniya Igihongari الموري Igikanada. Ikinya Ukereni الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.