عَنْ عُقْبَةَ بْنِ عَامِرٍ رضي الله عنه قَالَ: كَانَتْ عَلَيْنَا رِعَايَةُ الْإِبِلِ فَجَاءَتْ نَوْبَتِي فَرَوَّحْتُهَا بِعَشِيٍّ فَأَدْرَكْتُ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَائِمًا يُحَدِّثُ النَّاسَ فَأَدْرَكْتُ مِنْ قَوْلِهِ:
«مَا مِنْ مُسْلِمٍ يَتَوَضَّأُ فَيُحْسِنُ وُضُوءَهُ، ثُمَّ يَقُومُ فَيُصَلِّي رَكْعَتَيْنِ، مُقْبِلٌ عَلَيْهِمَا بِقَلْبِهِ وَوَجْهِهِ، إِلَّا وَجَبَتْ لَهُ الْجَنَّةُ» قَالَ فَقُلْتُ: مَا أَجْوَدَ هَذِهِ، فَإِذَا قَائِلٌ بَيْنَ يَدَيَّ يَقُولُ: الَّتِي قَبْلَهَا أَجْوَدُ، فَنَظَرْتُ فَإِذَا عُمَرُ قَالَ: إِنِّي قَدْ رَأَيْتُكَ جِئْتَ آنِفًا، قَالَ: «مَا مِنْكُمْ مِنْ أَحَدٍ يَتَوَضَّأُ فَيُبْلِغُ - أَوْ فَيُسْبِغُ - الْوَضُوءَ ثُمَّ يَقُولُ: أَشْهَدُ أَنْ لَا إِلَهَ إِلَّا اللهُ وَأَنَّ مُحَمَّدًا عَبْدُ اللهِ وَرَسُولُهُ إِلَّا فُتِحَتْ لَهُ أَبْوَابُ الْجَنَّةِ الثَّمَانِيَةُ يَدْخُلُ مِنْ أَيِّهَا شَاءَ».
المزيد
Hadith yaturutse kwa Uq'bat Ibun Amir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Twajyaga tujya ibihe byo kuragira ingamiya, ubwo ari njye wari utahiwe njyayo nimugoroba, nsanga Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ihagaze iganiriza abantu, nsanga igeze aho ibabwira iti:
"Nta muyisilamu n'umwe utawaza agatunganya isuku ye neza, hanyuma agahaguruka agasali raka ebyiri, azishyizeho umutima we n'uburanga bwe bureba Qiblat, usibye ko ari itegeko kuri we kuzinjira mu ijuru." Uqbat yaravuze ati: Nuko ndavuga nti: Mbega ukuntu ari byiza! Numva undi muntu aravuze ati: Ibyabanje nibyo byari byiza kuruta ibi, ndebye mbona ni Umar maze aravuga ati: Mbonye uje nonaha, aranavuga ati: Nta muyisilamu n'umwe utawaza agatunganya isuku ye neza, yarangiza akavuga ati: ASHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAH WA ANA MUHAMADAN ABDULLAH WA RASULUHU: Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, ndanahamya ko Muhamad ari umugaragu wa Allah n'Intumwa ye, usibye ko afungurirwa imiryango umunani y'ijuru, akinjirira mu wo ashatse."