+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه أَنَّ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«إِذَا تَوَضَّأَ أَحَدُكُمْ فَلْيَجْعَلْ فِي أَنْفِهِ ثُمَّ لِيَنْثُرْ، وَمَنِ اسْتَجْمَرَ فَلْيُوتِرْ، وَإِذَا اسْتَيْقَظَ أَحَدُكُمْ مِنْ نَوْمِهِ فَلْيَغْسِلْ يَدَهُ قَبْلَ أَنْ يُدْخِلَهَا فِي وَضُوئِهِ، فَإِنَّ أَحَدَكُمْ لاَ يَدْرِي أَيْنَ بَاتَتْ يَدُهُ». ولفظ مسلم: «إِذَا اسْتَيْقَظَ أَحَدُكُمْ مِنْ نَوْمِهِ فَلَا يَغْمِسْ يَدَهُ فِي الْإِنَاءِ حَتَّى يَغْسِلَهَا ثَلَاثًا، فَإِنَّهُ لَا يَدْرِي أَيْنَ بَاتَتْ يَدُهُ».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Umwe muri mwe natawaza, ajye ashoreza amazi mu mazuru ye, hanyuma ayapfune, n'uzisukura ari mu bwiherero adakoresheje amazi akoresheje nk'amabuye ajye akoresha ay'igiharwe, kandi umwe muri mwe nakanguka ajye akaraba intoki ze mbere y'uko azinjiza mu gikoresho akoresha isukuru (gutawarizamo), kubera ko umwe muri mwe aba atazi aho ukuboko kwe kwaraye." N'imvugo ya Muslim iragira iti: "Umwe muri mwe naba akangutse mu bitotsi bye, ntazinjize intoki ze mu gikoresho atawarizamo kugeza abanje kuzoza inshuro eshatu, kubera ko aba atazi aho intoki ze zaraye."

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Muslim.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje amwe mu mategeko y'isuku, amwe muri yo: Irya mbere: Nuko utawaje agomba gushoreza amazi mu mazuru, yarangiza akayapfuna. Irya kabiri: Nuko ushatse kwisukura umwanda umuturutsemo ariko akaba adafite amazi afite nk'ibuye n'ibindi, agomba kwisukuza amabuye y'igiharwe, amacye yaba atatu naho amenshi ni asukura ahavuye umwanda neza. Irya gatatu: Nuko umuntu ukangutse mu ijoro, atinjiza intoki ze mu gikoresho akoresha atawaza, ahubwo agomba kubanza kuzikaraba inshuro eshatu, kubera ko aba atazi aho intoki ze zaraye, bityo zikaba zishobora kuba ziriho umwanda. Hari n'ubwo Shitani (Shaytwani) yaba yazikiniyeho zikaba ziriho ibintu byamugiraho ingaruka cyangwa se bikangiza amazi.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ni ngombwa gushoreza amazi, ndetse no kuyapfuna.
  2. Ni byiza kwikiza umwanda ukoresheje ibitari amazi kubikora inshuro z'igiharwe.
  3. Ni itegeko gukaraba ibiganza byombi igihe ukangutse mu gitondo, ukabikora inshuro eshatu.